Mu gihe haburaga amasaha makeya ngo Pasika ibe, aho imiryango myinshi igura inyama zo kurya mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi hibukwa izuka rya Yesu, umugabo wo mu Karere ka Mbarara muri Uganda yatawe muri yombi ari kubaga imbwa ngo agurishe inyama zayo.
Uyu mugabo witwa Sadru Mustafa ngo akaba yafashwe n’abaturage abaga imbwa mu Kagali ka Kisenyi,muri Kakoba, ho mu Karere ka Mbarara.
Bivugwa ko yakoranaga n’agatsiko k’abana bo mu muhanda mu kubaga imbwa bakazikwirakwiza mu buriro butandukanye mu Mujyi wa Mbarara.
Uyu akaba yivugiye ko yishyurwaga Amashilingi 30,000 n’ababazi bamwe mu mujyi ngo ajye abashyira inyama z’imbwa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, Samson Kasasira, avuga ko uyu mugabo afungiye kuri Station ya Polisi ya Mbarara mu gihe iperereza rikomeje.
Ikintu gisa nk’igitangaje nk’uko iyi nkuru isoza ivuga, nuko mu Karere ka Mbarara ari hamwe hava amatungo menshi abagwa hashakwa inyama zikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu ku buryo hatatekerezwaga ko n’imbwa zabagwa hashakwa inyama.


