Uwunganira umuryango wa Karegeya azikurikiranira abakekwa ubushinjacyaha bwa leta nibunanirwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko Gerrie Nel wunganira umuryango wa Karegeya mu rubanza kw’iyicwa rye, aremeza ko Ubushinjacyaha bwa leta ya Afurika y’Epfo ntibudafata icyemezo cyo gukurikirana abakekwaho uruhare azatangiza ubushinjacyaha bwigenga akabikurikiranira.

Ni nyuma y’aho mu minsi ishize umucamanza w’urukiko rwa Randburg ategekeye Ubushinjacyaha bukuru bwa leta (NPA) kwitegura bukemeza ko buzakurikirana Abanyarwanda bane bakekwaho uruhare mu iyicwa rya Karegeya cyangwa bukavuga niba butazabakurikirana.

Gusa, ngo niburamuka bufashe icyemezo cyo kutabakurikirana, Umunyamategeko Gerriel Nel, wigeze kuba umushinjacyaha wa leta, kuri ubu akaba ari umushinjacyaha wigenga, yemeje ko azatangiza ubushinjacyaha bwigenga kuri iyi dosiye nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Maverick.

Kuri uyu wa Kane ushize mu Rukiko rwa Randburg hakaba haragaragajwe ko abayobozi ba Afurika y’Epfo bamaze imyaka itanu barananiwe gukurikirana abantu bane bakekwa kubera ko ngo bizeraga ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yari inyuma y’iyicwa rya Karegeya kubw’ibyo hakaba nta mahirwe yari ahari ko yakohereza abo bantu ngo baburanishwe muri Afurika y’Epfo.

Guverinoma y’u Rwanda yo yakunze guhakana kugira uruhare mu iyicwa rya Col Patrick Karegeya nubwo itigeze igaragaza ko byayibabaje.

Kuri ubu rero ngo ubushinjacyaha bwa leta muri Afurika y’Epfo buri ku gitutu gikomeye cy’Umucamanza w’Urukiko rwa Randburg, Mashiane Mathopa, busabwa kugira icyo bukora bwirengagije imbogamizi za politiki.

Umunyamategeko Nel wunganira umuryango wa Karegeya avuga ko uwakoze iperereza yatanze ubuhamya mu rukiko akemeza ko nta ntambwe yigeze iterwa kubera uruhare imibanire ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda yabigizemo mu gufata icyemezo cyo gukurikirana abakekwa.

Yabwiye itangazamakuru ko icyo umuntu yakura muri ubu buhamya bw’uwakoze iperereza ari uko hashobora kuba harabaye kwivanga kwa politiki mu kibazo bikabangamira ikurikiranwa ryacyo.

Yakomeje avuga ko umwanzuro w’umucamanza usaba Ubushinjacyaha bwa Leta kugira icyo bukora mu gihe ngo imyirondoro y’abakekwa izwi, kandi bakoreye icyaha muri Afurika y’Epfo, uzatuma ubu bushinjacyaha bugorwa no gufata icyemezo cyo kudakurikirana abo bantu.

Kandi ngo niburamuka bwongeye kunanirwa kubakurukirana, azasaba icyemezo mu mategeko bita nolle prosequi nyuma y’amezi atatu. Iki ngo kikazamufasha gutangiza ubushinjacyaha bwigenga kuri iyi dosiye.

Nolle prosequi akaba ari igihe urega cyangwa uwashinjaga icyaha biyemeje kubivamo bakabiharira abandi.

Gerrie Nel ariko akongeraho ko Ubushinjacyaha n’igipolisi ntibinanirwa gukurikirana abakekwa muri iki kibazo, bizaba bisobanuye ko Afurika y’Epfo yabaye ijuru ry’abicanyi.

Col. Patrick Karegeya wigeze kuba umukuru w’ubutasi bw’u Rwanda, yasanzwe mu cyumba cya Hotel Sandton kuwa 01 Mutarama 2014 yishwe, aho bikekwa ko yanizwe kugeza ashizemo umwuka mu ijoro ryo ku bunani.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *