Uganda yasabye Congo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF (Forces Démocratiques  Allies) ndetse no kuzirukana ku butaka bwayo.

Ambasaderi wa Uganda muri Congo, James Mbahimba yabitangarije itangazamakuru ku wa 23 Mata 2019, ubwo yasuraga imfungwa z’Abagande zifungiye i Beni, Teritwari ibarizwamo cyane uyu mutwe w’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Actualitecd, muri izi mfungwa harimo iz’abarobyi bafashwe n’ingabo zirwanira mu mazi, baroba mu Kiyaga cya à‰douard, akaba asaba ko n’inyeshyamba za ADF zafatirwa ibyemezo bikakaye zigataha muri Uganda.

Yagize ati “ADF yatangiriye aha, yari iturutse muri Uganda, twifuza ko yagabwaho ibitero igataha muri Uganda[…], muri igihugu gikomeye cyane, niba rero hari abantu bababuza umutekano nimubahige, mubafate nk’uko mwabikoze kuri aba bafashwe hano”.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Leta ya Congo yasabwe kongera imbaraga mu kugaba ibitero kuri ADF, ngo nk’uko yabigenje kuri FDLR, bigatanga umusaruru muri Mutarama uyu mwaka ababarirwa mu majana bakaba baratashye mu Rwanda.

Inyeshyamba za ADF zigendera ku matwara ya Kiyisilamu, zatangiye gukorera ibikorwa by’ubunyeshyamba ahagana mu 1995. Izi nyeshyamba zikaba zarashyizwe na Loni ndetse na USA mu mitwe y’iterabwoba irwanira muri RDC.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *