Amerika yokeje igitutu Guverinoma ya Uganda kubera Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu Guverinoma ya Uganda ziyisaba kubaha uburenganzira bw’abanyapolitiki n’abacuranzi bwo guterana no gukora ibitaramo, zivuga ari uburenganzira bemererwa n’itegeko nshinga.

Uyu munsi twifatanyije n’Abagande benshi babaza impamvu guverinoma yabo iherutse kwitambika concerts z’umuziki n’ibiganiro bya radio, baburijemo imyigaragambyo yo mu mahoro, bakohereza abashinzwe umutekano ngo barwanye abaturage b’amahoro ,” ibi ni ibikubiye mu itangazo rya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryasohowe kuri uyu wa Kabiri.

Iri tangazo rikomeza ryibutsa ko Itegeko Nshinga rya Uganda ryemera ubwisanzure bwo guterana no kuvuga icyo utekereza nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Ibi bikaba bije nyuma y’aho Igipolisi cya Uganda kiburijemo concert y’umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ni concert yagombaga kubera kuri Pasika kuri One Love Beach ahitwa Busabala, mu Karere ka Wakiso.

Igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abari bagiye gushyigikira Bobi Wine ubwo bageragezaga kugera aho igitaramo cyagombaga kubera.

Itangazo rya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikomeza rigira riti: “ Abayobozi bakomeye na leta ntibaniga ijambo, bemerera abaturage babo kugira uruhare rwuzuye nta bwoba muri demokarasi y’amashyaka menshi .”

Guverinoma ya Uganda nayo yasubije

Mu gusubiza, Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo, yavuze ko guverinoma yubaha iyubahirizwa ry’amategeko n’itegeko nshinga bitanga ubwisanzure bwo guterana, kuguga icyo utekereza no kujya aho ushaka.

Yakomeje avuga ko guverinoma yiteze ko abayobozi bose bubahiriza aya mahame kandi bagafatanya n’abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa mu gihe bari mu bikorwa byabo.

Yongeyeho kandi ko abahanzi bose muri Uganda bafite uburenganzira bwo gutarama kandi ko itangazamakuru ryigenga ndetse abanyapolitiki bose bishimira uburenganzira bungana ku kugera kuri iri tangazamakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *