Mu Rwanda hari umutekano n’ubwo ibihugu 5 bimaze kugira inama abaturage babyo yo kutagenda mu duce tumwe tw’u Rwanda-Nduhungirehe

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo ibihugu bigera kuri bitanu by’burayi bimaze kugira abaturage babyo yo kutajya mu duce tw’amajyepfo y’u Rwanda turi hafi ya Nyungwe, ku wa 25 Mata 2019, umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda nta kibazo cy’umutekano rufite.

Ati’’ mu Rwanda hari umutekano. Ntabwo ari twe tubizi kandi ntabwo ari guverinoma ibivuga, buri wese ashobora kubigenzura.”
Yemeza kandi ko abahagarariye ibyo bihugu birimo: Ubufaransa, Canada, Ubwongereza, Australiya n’ubudage, bahari kandi bashobora kubyigenzurira.

Ati’’ Ibyo byemezo babifashe bashingiye ku bihuha cyangwa ku icengezamatwara ryakozwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro. Gusa tuzaganira twumve impamvu yabyo”

Nduhungirehe yongereyeho ko nta barwanyi bitwaje intwaro bari muri Nyungwe kandi ko hari umutekano n’ubwo habaye ibibazo by’umutekano byatewe n’abantu bari baturutse i Burundi mu minsi yashize. Ashimangira kandi ko igihari ari ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka P5 igizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda na FLN ya Rusesabagina.

Iyi nkuru dukesha BBC, ikomeza ivuga ko mu matangazo ibyo bihugu biburira abaturage babyo bivuga ko hari amakuru agaragaza ko hari uturere two mu Rwanda tutarimo umutekano uhagije kubera ibikorwa by’abantu bitwaje intwaro.

Nta makuru cyangwa ibisobanuro birambuye bitangwa n’ibyo bihugu.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *