Inyeshyamba zisaga 200 zivuga Ikirundi zagaragaye muri Kivu y’Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko hagaragaye inyeshyamba zibarirwa muri 200 zivuga ururimi rw’Ikirundi.

Izi nyeshyamba zatangiye kugaragara mu ishyamba ryo mu misozi miremire ya Kamombo, Karumyo na Nyarusanze, Segiteri ya Tanganyika, Teritwari Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Abaturage bavuga ko bavuga Ikirundi, bagakeka ko zaba ari FNL.

Bagira bati “Tugendeye ku bunararibonye bwacu, dukeka ko ari FNL ya Gen Aloys Nzabampema, bagaragaye bazenguruka ku musozi wa Karumyo na Nyarusanze kuva ku wa Mbere, ubu bakambitse mu gace ka Kupupu, muri segiteri ya Itombwe”.

Aka gace izi nyeshyamba zirimo nk’uko SOS Medias/ Burundi ibitangaza, ngo ntabwo kari kure y’ishyamba kimeza rya Bijabo, ngo ribarizwamo umutwe w’inyeshyamba za Gumino zishyize hamwe n’iza Kayumba Nyamwasa.

Abaturage bavuga ko bakeka ko ari iza FNL, mu gihe igisirikare cya Congo kigambye kwica inyeshyamba nyinshi za Gen Aloys Nzabampema, ndetse kinatangaza ko na we yakomerekejwe n’amasasu ariko aryumaho ntiyagira icyo abivugaho.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *