Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano zigamije kwishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ryakozwe n’amavuriro na za farumasi zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo.
Iri perereza rimaze gutuma abantu bakekwa barimo abaganga n’abashinzwe gucunga ibigo bagera mu 10 batabwa muri yombi. Abafashwe ni abo muri; Ineza Clinic, mu Karere ka Muhanga, Isezerano Clinic, mu Karere ka Nyanza, Umurage Clinic n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana mu karere ka Ruhango.
Nk’uko iperereza ryabigaragaje, ngo abaganga b’izi clinics n’abashinzwe kuzicunga, bahimbye abarwayi, biganjemo abava mu mashuri abituriye, buzuza dosiye zabo n’imiti bandikiwe kugirango bazajye kwishyuza abashinzwe ubwiteganyirize nka RSSB na MMI.
Ni muri urwo rwego RIB ihamagarira za farumasi na ba nyiri za clinics kuba maso no kuzuza ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza no guca mu nzira ziteganywa mu kwishyuza no gusaba izindi serivisi ibigo by’ubwishingizi.
Ingingo ya 276 y’amategeko isobanura ibyaha ikagena n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukoresha inyandiko mpimbano afatwa nk’ukoze icyaha cyo guhimba inyandiko, yahamwa n’icyaha akaba ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, ndetse n’amande atari munsi ya miliyoni 3 z’Amanyarwanda ariko atarengeje miliyoni 5 z’Amanyarwanda cyangwa kimwe muri ibi bihano.
RIB kandi irasaba abaturage kwirinda iyi mikorere igayitse bagakurikiza ibisabwa mu kugera kuri serivisi z’ubwishingizi mu buvuzi.


