Umuryango w’Abibumbye,ONU, kuri uyu wa 26 watangaje ko abimukira bafungiwe mu bigo biri mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli, bakeneye kwimurwa byihutirwa kubera ikibazo cy’intambara iri kubera muri icyo gihugu.
Abimukira bafungiwe muri ibyo bigo ni abafatwa bagerageza kujya i Burayi. Abenshi muri bo bafite inkomoko munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika. Mu gushaka inzira ijya i Burayi, banyura muri Libya, bagakomeza mu nyanjya ya Mediterane, aho abenshi basiga ubuzima.
Iyo bafatiwe ku butaka bwa Libya bafungirwa muri ibyo bigo, aho bakorerwa ibibi bitandukanye harimo gufatwa ku ngufu no kugurishwa nk’abacakara.
Vincent Cochetel ukorera ONU, yavuze ko abo bimukira ari inzirakarengane zidakwiriye kugirwaho ingaruka n’intambara iri kubera muri icyo gihugu. Bityo bakaba bakwiriye kwimurwa vuba.
Amakuru dukesha BBC akomeza avuga ko hari amashusho yagaragaye yerekana kimwe muri ibyo bigo bifungiwemo abimukira kigabwaho igitero.
Umutwe utavuga rumwe na Leta ya Libya uyobowe na Khalifa Haftar, watangiye kugaba ibitero mu murwa mukuru wa Tripoli mu ntangiriro z’uku kwezi. Kugeza ubu intambara irarimbanyije.
Kuva mu mwaka w’2011, uwari perezida wa Libya Mohamar Khaddafi yicwa, nta mutekano uraboneka muri icyo gihugu kandi ibintu bigenda birushaho kuba bibi.
Bizumuremyi Patrick @bwiza.com


