Sri Lanka: Ukuriye agatsiko kagabye ibitero by’ubwiyahuzi kuri Pasika nawe yabigendeyemo

Sangiza iyi nkuru

Uwo bikekwa ko ari umuyobozi w’agatsiko gaherutse kugaba ibitero by’iterabwoba muri Sri lanka yaba yaraguye mu gitero cy’ubwiyahuzi ubwe yagabye kuri hotel Shangri-La, imwe muri hotel esheshatu n’insengero byibasiwe mu bitero byahitanye abantu basaga 250.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu na Perezida wa Sri Lanka, Mainthripala Sirisena ko umuyobozi w’agatsiko gakekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba ku munsi wa Pasika, ku itariki 21 Mata 2019 yapfiriye mu iturika ryabereye kuri hotel Shangri-La.

Igipolisi cya Sri Lanka kibinyujije kuri twitter nacyo cyatangaje ko, Mohamed Zahran, umuyobozi w’umutwe witwa National Towheed Jamaat, uzwiho imbwirwaruhame zikakaye z’ubuhezanguni ku mbunga nkoranyambaga, yiciwe muri bumwe mu bwiyahuzi bwa bombe icyenda bwabaye.

Igipolisi kandi cyatangaje ko cyataye muri yombi uwari umwungirije ku buyobozi bw’aka gatsiko k’iterabwoba nk’uko iyi nkuru dukesha France 24 ikomeza ivuga.

Igipolisi kikaba kivuga ko abashinzwe iperereza basanze abiyahuzi bagabye ibitero baratojwe ibya gisirikare n’uwitwa “Army Mohideen”, kandi ko myitozo yaberaga hanze n’imbere muri Sri Lanka mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Australia kuri uyu wa gatanu ushize yemeje ko abaherutse kugaba ibitero by’iterabwoba muri Sri Lanka bafashijwe na Isramic State, ari nayo yigambye ubwicanyi bwahitanye abantu basaga 250.

Perezida wa Sri Lanka, Maithripala akaba yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Colombo, ko abantu bagera ku 140 mu gihugu cye bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State kandi ko guverinoma ifite ububasha bwo kugenzura byuzuye ibikorwa bya Islamic State ku butaka bw’igihugu.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *