Nyuma y’aho bigenda bigaragara ko gahunda nyinshi zirebana no kwita ku mirire myiza n’imikurire y’abana zisa n’iziharirwa abagore gusa kenshi no kuzitaho neza bikabagora kubera ko hari n’ababa baragiye babyara indahekana kuzitaho bikabarushya abagabo basa nk’aho ntacyo bibabwiye, nabo barasabwa kureka ingeso yo gutererana abagore mu birebana n’ imikurire n’ubuzima bwiza bw’abana.
Babisabwe ubwo ku wa tariki ya 23 Mata, muri aka karere kimwe n’ahandi hose mu gihugu hatangizwaga icyumweru cyahariwe ku kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana,muri zone y’ibitaro bya Kibogora gitangirizwa mu murenge wa Kanjongo.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora,Dr Kanyarukiko Salathiel,ngo iyi gahunda izarangira ku wa 27 Mata,irareba abana bagera ku 78.158 babarizwa mu mirenge ikorana n’ibi bitaro n’ibigo nderabuzima 13 bibishamikiyeho,aho abafite kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka 15 bazahabwa ibinini by’inzoka,guha abana ikinini cya Vitamini A irinda ubuhumyi ikanongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kwirinda indwara,cyane cyane ko muri aka karere ngo hagenda hagaragara indwara z’ubuhumyi ku bana bato wareba ugasanga ahanini biterwa no kubura indyo yiganjemo iriya Vitamini.
Hazanafatwa ibipimo ndangamikurire y’abana kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5 ngo harebwe uko igikuriro cyabo gihagaze,gutanga agafu kitwa ongera intungamubiri gafasha mu mikurire myiza y’abana, gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro,ibiganiro ku kurwanya imirire mibi,gupima inda,ku kamaro ko kwipimisha nyuma yo kubyara,ku kurwanya inda zitateganijwe ku bangavu n’ibindi.

Ku byerekeranye no guha abana ibinini by’inzoka zo mu nda ,Dr Kanyarukiko yagize ati’’ by’umwihariko ku baturiye ikiyaga cya kivu byagaragaye ko bibasirwa n’inzoka bita Schistosomes zinjira mu mubiri iyo ukandagiye mu mazi aho ziri zikanyunyuza amaraso y’umwana uko yaba arya kose ntashyire uturaso ku mubiri,zigaterwa n’imyanda iba iri ku nkengero z’iki kiyaga cyangwa mu mazi y’ibishanga biri muri utu duce, kandi n’abakuru zirabafata ari yo mpamvu dusaba kwitondera ayo mazi yose n’aboga bakogera ahatanduye cyangwa ibice byayo biteye imiti kuko biba bihari.’’
Bamwe mu babyeyi b’abagore baganiriye na Bwiza.com,bagaragaje impungenge z’uko abagabo babatererana muri izi gahunda kandi akenshi baba bafite indahekana, bagomba no kwita ku bakuru baba bgomba kujya ku mashuri.
Nyirasurwumwe Josiane utuye mu kagari ka Kibogora yagize ati’’ biratugora cyane kandi abagabo bacu ntibabyitaho kuko babaduharira bavuga ngo bagiye kubashakishiriza,nkanjye ufite utwana dukurikirana ari duto cyane hari na bakuru batwo bandi mba ngomba kwitaho ugasanga hari bimwe bishobora kundengaho umwana akabivutswa,ariko bagiye bakangurira n’abagabo kumenya ko gahunda nk’izi zibareba bamwe mu bana bacikanwa ntibyakongera.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima muri aka karere,Bankundiye Etienne na we yemera ko koko bamwe mu bagabo bataratera intambwe yo kumva ko kugeza umwana ku kigo nderabuzima ngo yitabweho cyangwa kumurinda kugwingira na bo bibareba,bakabiharira abagore kandi bikagira ingaruka nyinshi zirimo nko kuba kugeza ubu 34% by’abana bari munsi y’imyaka 5 muri aka karere bagwingiye,kandi gahunda nk’izi Leta iba yateguye zitangirwa ubuntu hagamijwe ko umubyeyi n’umwana bagira ubuzima bwiza,agasaba abagabo kudatererana abagore babo ku buzima bw’abo babyaranye.
Gahunda nk’iyi yaherukaga mu mpera z’umwaka ushize ahari hateganijwe muri iyi zone abana barenga 65.000 bakaba barayitabiriye ku kigero cya 95%, Mukashayaka Clarisse ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri RBC agasaba ko ababyeyi bose bayigira iyabo ikazagerwaho 100% hatagize umwana n’umwe ucikanwa,na serivisi zigenewe ababyeyi bakazazihabwa ku kigero cyifuzwa.



