Abanyeshuri ibihumbi 10 bahabwa buruse zo kwiga mu bushinwa buri mwaka

Sangiza iyi nkuru

Aho ubushinwa butangiriye umushinga wo guhuza ibihugu mu bijyanye n’ibikorwaremezo, wiswe Centure et route, ubu mu bijyanye n’umuco, uburezi n’ubukerarugendo bimaze gutanga umusaruro ugaragara, ubu Ubushinwa bukaba butanga Buruse ibihumbi 10 ku banyeshuri b’abanyamahanga bakajya kwiga mu mashuri yabwo.

Ikurwaho n’iyoroshywa ryo kubona Visa ku bashinwa, gutanga buruse ku banyeshuri no kwemera impamyabumenyi z’abanyeshuri bo muri ibyo bihugu ndetse n’ubufatanye bushingiye ku by’umuco ni bimwe mu bimaze kugerwaho aho uyu mushinga watangiriye.

vlcsnap 2019 04 27 10h45m22s296

Mu minsi mike ishize ubutaliyani bwiyunze kuri uyu mushinga, bwamaze gusubiza ubushinwa ibisigazwa by’amateka 796. Ibi byari byarabuze, akaba ari impinduka ikomeye ubushinwa bwakoze mu myaka 20 ishize nk’uko Wang Botao, umunyamakuru wa CGTN abitangaza.

Wang Botao, Umunyamakuru wa CGTN ishami ry’Igifaransa , avuga ko Ubushinwa mu myaka 20 ishize bwabonye ibisigazwa by’amateka yabwo bibihawe n’Ubutaliyani nyuma yaho nabwo bwari bumaze kwemera uyu mushinga wa Ceintune et route kikaba ari igikorwa gikomeye ubushinwa bwagezeho muri iyi myaka kandi kibikuye kuri uyu mushinga.

Ubwo Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yavugaga kuri uyu mushinga ceinture et route, yavuze ko uzafasha abatuye Isi guhuza imyimvire. Ati “U yu mushinga uzatuma abantu bahuza imyumvire ku muco hatabayeho guhangana ”.

Usibye ubushinwa buvuga ko bwungikiye muri uyu mushinga n’ubukerarugendo ku bihugu biwurimo wariyongereye kugera ku kigero cya 70% aho Aziya, Uburayi na Afurika; bihariye 74% by’ibyanya kamare by’isi na kimwe cya kabiri cy’ibijyanye n’ubutunzi bushingiye ku muco.

Ubukerarugendo nabwo bwariyongereye cyane mu mwaka wa 2017 mu bihugu biri muri uyu mushinga kuko hagati yabyo n’Ubushinwa hakozwe ingendo zibarirwa muri miliyoni 60 bikavugwa ko ingendo zakozwe n’abashinwa n’abandi bajya mu Bushinwa zikubye hagati ya 2.3 na 2.6.

Uyu munyamakuru Botao avuga ko atari ubukerarugendo gusa no mu burezi, ko ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga byungutse byinshi kuko nibura ubushinwa butanga buruse ibihumbi 10 buri mwaka ku baturutse muri ibi bihugu bajya kwigayo cyangwa gukorayo.

vlcsnap 2019 04 27 10h42m48s773

Ubushakashatsi butandukanye ndetse n’umubare w’abashinwa bajya kwiga hanze ukaba warenze ibihumbi 600 mu mwaka wa 2017 bivuga ugenda wiyongera buri mwaka.

Kubera uyu mushinga kandi ngo inzira zaraharuwe muri iyi gahunda. Mu mwaka wa 2018 wonyine, amakontineri asaga 3600 yoherejwe hanze y’Ubushinwa, harimo n’ibihugu 15 by’i Burayi. Aya mato yageze mu mijyi isaga 50 ku isi.

Noneho mu mwaka ushize Ubushinwa bwasinyanye amasezerano n’Ibihugu 24 bihuriye kuri uyu muryango yo kwemera impamyabumenyi za kaminuza n’amashuri yisumbuye.

vlcsnap 2019 04 27 10h43m09s367

Asobanura ko mu bijyanye n’ubuhahirane ndetse n’ubutwererane imijyi 1023 yo mu bihugu 61 ku isi yanyanye amasezerano n’imijyi yo mu Bushinwa bikaba bivuze ko nibura imijyi 40 yo mu Bushinwa ifitanye amasezerano n’imijyi myinshi itandukanye yo mu bindi Bihigu by’Isi.

Muri rusange, Umugambi w’inzira n’imihanda bizenguruka isi (ceinture et route) ngo ugamije mbere na mbere kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibigurishwa, no gukurura abaguzi bashya.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *