Ubuyobozi bw’ikigo Baho neza mwana cyakira kikanita ku bana bo mu muhanda mu karere ka Rusizi , buvuga ko kimwe mu bituma hari abana bumva baba mu muhanda kuruta kuba mu miryango yabo ari imibanire mibi hagati y’ababyeyi babo nubwo ngo hariho n’abana bananirana bitewe n’ibigare by’abana babi bishoramo, ubu buyobozi bugasaba ababyeyi babana mu nduru kwisubiraho kugira ngo babashe kurera abo babyaye neza.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo iki kigo cyaganiraga na bamwe mu babyeyi kirerera abana babacitse bakajya kuba inzererezi mu mihanda y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke kikayibakuramo kikabitaho,umuyobozi wacyo Mukarugambwa Claudette yavuze ko hari ababyeyi bamwe bibagirwa inshingazo zabo z’ibanze zo kurera abo babyaye,aho kubitaho bagata igihe mu makimbirane adashira abana babibona bakigendera.
Avuga kandi ko abavuga ko kujya mu mihanda kw’abana biterwa n’ubukene bw’ababyeyi,bidafite ijanisha ringana n’amakimbirane kuko iyo bakennye ariko babana neza n’abana baba babibona bakabaho mu buryo buhari,ariko iyo baryana n’iyo ibintu byaba bihari,abana b’umutima utihangana babacika bakigendera,bamwe ugasanga bishoye mu ngeso mbi zo kwiba,ibiyobyabwenge,uburaya n’ubwomanzi,n’izindi ngeso mbi.
Ati’’ twahuje aba babyeyi ngo twongere kubibutsa ko ari bo ba mbere bafite inshingano zo kurera abo babyaye kuko twakira abana dukura mu bigo ngororamuco mu turere twa Rusizi na Nyamasheke baba bahagejejwe n’ubuyobozi bubakura mu mihanda kandi bagombye kuba barererwa mu ngo, twakurikirana tugasanga bahakurwa akenshi n’imibanire mibi y’ababyeyi cyangwa kutabitaho bibereye mu bindi ari yo mpamvu tugomba kubaganiriza tukabibutsa inshingano zabo z’ibanze kuri bo no ku bo babyara.’’
Ababyeyi ntibahakana ibyo bavugwaho by’amakimbirane y’urudaca atuma abana babacika bakajya mu mihanda nubwo hari abavuga ko abana babananira bagakurikira ab’ingeso mbi,bagashinja ubuyobozi kubatererana.
Nyirambarushimana Christine wo mu murenge wa Nzahaha yabwiye Bwiza.com ko umugabo we ari we wagize uruhare mu buzererezi bwa bamwe mu bana babo.
Ati’’ dufite abana 9,inzu tubamo igiye kutugwaho kuko ishaje cyane nta n’aho tugira duhinga kandi se w’abana wagombye kubamfasha yatangiye kujya yishora mu businzi akaza aduhungeta ku buryo abana batangiye kumva nta buzima bafite umwe yigira mu muhanda ari bwo yaje muri iki kigo. Numva Leta ikwiye guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane mu ngo kuko nanjye ari yo atuma abana bananira kandi se ameze nk’aho ntacyo yitaho.’’
Ibi kandi ngo bituma hari abana bishora mu mirimo ivunanye ngo barebe uko babaho nk’uko bivugwa n’umugenzuzi w’umurimo muri aka karere Habiyaremye Frodouard,aho usanga hari bamwe mu bana bata amashuri bakajya mu burobyi,kwikorera imizigo mu masoko,kwikorera amatafari,kujya mu mirima y’umuceri n’indi mirimo idakwiye umwana muto,ariko ibi ngo byarahagurukiwe ari yo mpamvu bafata igihe bakaganiriza n’aba babyeyi.
Ku bivugwa ko ubuyobozi budohoka mu gufasha ababyeyi abana bananiranye,umuyobozi w’aka karere Nsigaye Emmanuel avuga ko atari byo kuko ngo no kubafata ubwabyo bakajyanwa mu bigo ngororamuco bakigishwa, ari uburyo akarere kaba gashaka ibisubizo, agasaba ababyeyi kutitana bamwana n’ubuyobozi ahubwo buri wese akita ku nshigano ze mu mirerere ikwiye y’abana.
Kuva muri 2012 iki kigo Baho neza mwana kimaze kwakira abana nk’aba bagera kuri 325,ngo bamwe basubijwe mu mashuri abandi bigishwa imyuga itandukanye ituma bibeshaho,banahabwa ibikoresho by’ibanze banahuzwa n’imiryango yabo, umuyobozi w’umuryango Rwanda aid nyiracyo,Bariyizi Félicien akavuga ko bibabaje kuba umwana yitabwaho n’ibigo kandi ababyeyi bahari,na we akabasaba kurwanya inzitizi zose zabangamira umwana ku kurererwa mu muryango.


