Abantu bataramenyakana bitwaje intwaro bagabye igitero mu Mujyi wa Kampala mu isoko rya Mpererwe nyuma yo kwica umurinzi, Wilson Okot.
Iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu nijoro cyakozwe n’abagabo batandatu bitwaje intwaro nk’uko itangazo rya polisi ya Uganda ribitangaza.
Riragira riti “ Kuwa Gatandatu nijoro, ibisambo bitandatu byitwaje SMG (ubwoko bw’imbunda) na pisitori byagabye igitero ku isoko rya Mpererwe. Byarashe ucunga umutekano, Wilson Okot wagerageje guhangana nabo.”
Ku bw’amahirwe macye, Okot yaje gupfira kwa muganga bitewe n’ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’aba bantu bataramenyekana.
Aba bajura bibye muri iri soko ingano y’amafaranga itaramenyekana nyuma yo gufatira imbunda ku mitwe y’abari bari aho.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Aba bajura kandi nk’uko Chimpreports yaje kubitangaza, bibye miliyoni enye n’igice z’amashilingi ku mukozi wa mobile money ukorera hafi aho.
Polisi ikaba ikomeje guhiga bukware abagize uruhare muri ubu bujura.
Â


