Karongi/ Rubengera: Imibiri 22 y'Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Iyi mibiri yashyinguwe mu rabutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rubengera rusanzwe rushyinguyemo indi mibiri 3439, irimo 17 yabonywe mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge mu mirima abaturage bahinga, indi iboneka aho basizaga ikibanza, hakaba n’indi 5 yari ishyinguye ahatari mu rwibutso.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu barokokeye muri uyu murenge, ngo hari  hari n’aho barangirwa ko hari imibiri bajya kuyishaka ntibayibone, bagakeka ko bishoboka ko hari ababona bishobora kubagiraho ingaruka bakayimura aho bari barayijugunye.

Bavuga ko byabaye mu kagari ka Nyarugenge ahari umubiri umwe wabuze bimwe mu bice byawo, hakaba n’aho imibiri iboneka ariko kubona amakuru arambuye kuri yo bikagorana nk’amazina ya nyir’umubiri,n’ibindi, bagasanga ibi byose biterwa n’aba bazi amakuru baceceka.

Byanagarutsweho  n’uwatanze ubuhamya ku byabereye muri aka gace k’icyahoze ari komini Mabanza muri Jenoside, Akumuryango Joseph wanashyinguye abe mu cyubahiro barimo se,nyirakuru,n’aband  bari bashyinguye ahatari mu rwibutso, aho ,nyuma yo kuvuga ubugome ndengakamere  bakorerwaga na mbere ya Jenoside burimo gutotezwa mu mashuri bigagamo, aho ngo anafite ingaruka z’inkoni yakubitwaga buri munsi na mwarimu wamwigishaga mu mashuri abanza utarahishaga urwango rukomeye yagiriraga abatutsi, n’umuryango we ukamarwa na se w’uwo mwarimu, yavuze ko bikiri ikibazo kugaragaza iyi mibiri.

Hasabwe ko abazi aho indi mibiri itaraboneka yaba iri kuhavuga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Bikomeza kudushengura imitima cyane kandi abo twitaga inshuti, n’abandi babireberaga cyangwa banabikoze ntibaduha ayo makuru,ahubwo nkumva buri gihe abampamagara ngo nimbababarire imitungo yacu bishyuzwa bangije,nyamara ntibashaka kugaragaza aho imibiri y’abacu iri kandi bahazi.’’

Umuyobozi wa Ibuka  muri aka karere,Habarugira Isaac na we ntiyumva impamvu imibiri ikomeza kugaragara muri ubu buryo nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye,aho avuga ko uretse iyi mibiri 22 yashyinguwe hano mu cyubahiro,haherutse gushyingurwa n’indi 23 mu Birambo  na yo   imyinshi yabonetse  mu buryo nk’ubu,akavuga ko abaterekana aho iri babizi ari umutwaro bakomeza kwishyiraho kuherekana akaba ari byo byonyine byabaruhura.

Gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro byakozwe ku bufatanye n’itorero EPR,mu izina ry’abashyinguye ababo, Hon. Ambasaderi  Mukangira Jacqueline  yashimiye abayobozi b’iri torero muri iki gihe barimo guhindura ibintu bakurikije n’umurongo w’igihugu wo kunga abanyarwanda,bagatandukana n’abariyoboye  mbere bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi,anahumuriza abanyarwanda bose ko  ibyabaye bitazongera ukundi kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite ubu.

Ati’’ Abarokotse bafite icyizere cyo kubaho kuko ubuyobozi bwatwicaga bwahindutse,dufite ubuyobozi buzima buha agaciro ubuzima bw’umuturage wese,butanga icyerekezo,busaba abanyarwanda bose kubana,ni byo biduha icyizere cyo kubaho kandi neza.’’

Yaboneyeho gushima ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye avuga ko ineza zabagiriye batazayibagirwa kandi ko bazazifasha gukomeza inshingano zazo zo kurinda ubusugire bw’igihugu kugira ngo abahora bifuza ikibi ku Rwanda batazigera babona aho bamenera.

Abayobozi batandukanye bifatanya nabashyinguye ababo mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ruzindaza Jean,ushinzwe ishami  ry’ubuvugizi bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri CNLG yavuze ko  Jenoside yashobotse  kubera umuco wo kudahana,ubu hakaba hariho amategeko asobanutse ahana iki cyaha n’ingengabitekerezo ya Jenoside,kugira ngo habashe gukemuka ibibazo byose aya mateka mabi yasize.

Senateri Mukankusi Périne wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yongeye gusaba  abagifite ababo bashyinguye ahatari mu nzibutso ko babazana na bo bagashyingurwa mu cyubahiro aho babasha kwibukwa hamwe n’abandi, anagaragaza ko kuba hari abahisha aho imibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro babangamira gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge, hadakwiye kugira ikintu na kimwe gituma uzi aho umubiri w’uwishwe muri Jenoside uri atawerekana ngo na wo ushyingurwe mu cyubahiro.

Abayobozi batandukanye baje gufata mu mugongo abashyinguye ababo mu murenge wa Rubengera i Karongi.
Abayobozi batandukanye baje gufata mu mugongo abashyinguye ababo mu murenge wa Rubengera i Karongi.

Akumuryango Joseph wagezweho ningaruka zinkoni yakubitwaga buri munsi numwarimu wamwigishaga mu mashuri abanza wangaga abatutsi bikabije yavuze ko ubugome bwagiriwe abatutsi bwatangiye kera.

Hon. Ambasaderi Mukangira Jacqueline ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigasubiza abanyarwanda agaciro bari barambuwe igihe nubuyobozi bubi.
Hon. Ambasaderi Mukangira Jacqueline ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigasubiza abanyarwanda agaciro bari barambuwe igihe n’ubuyobozi bubi.
Imibiri 22 yabatutsi bazize Jenoside ni yo yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri 22 y’abatutsi bazize Jenoside ni yo yashyinguwe mu cyubahiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *