Suede: Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igihano cyahawe Umunyarwanda Theodore Rukeratabaro

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ubujurire rwa Stockholm muri Suede kuri uyu wa Mbere, nyuma ya saa sita, rwashimangiye igihano cy’igifungo cyaburundu cyakatiwe Umunyarwanda, Theodore Rukeratabaro wahoze ari umujandarume mu yahoze ari Komini Cyimbogo, mu majyepfo y’igihugu.

Nyuma y’iminsi higwa ku bujurire bwa Rukeratabaro, Urukiko rw’Ubujurire rwa Stockholm ngo rwageze ku mwanzuro warwo saa tanu kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mata.

Nk’uko byari byemejwe mu rukiko rw’akarere, ushinjwa ngo yagize uruhare rwo ku rwego rwa mbere ku rwego rw’aho yari atuye ndetse agira uruhare mu bwicanyi, kugerageza kwica, gufata ku ngufu no gusahura.

Urukiko ariko rwahanaguyeho Rukeratabaro w’imyaka 50 ibindi byaha 9 by’ubwicanyi na bine byo kugerageza ubwicanyi. Urukiko rw’ubujurire rukaba rwagendeye ku byavuye mu rukiko rw’akarere rushimangira igihano yahawe.

Ushinjwa akaba yarahamijwe ubundi bwicanyi busaga ijana, ari nabwo urukiko rw’ubujurire bwafashe ubwabyo nka jenoside rushimangira igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe.

Mu 1994, bivugwa ko Umurenge wa Winteko (akomokamo) wari ugizwe n’amaserire atatu; Karambo, Bugayi na Gahinga. Mu gihe cya jenoside, ngo Rukeratabaro ngo yari yaravuye mu gipolisi ajya gushinga ishyirahamwe ryiswe UBEMFI (Ubumwe bwa Bene Mfizi), bivugwa ko ryari ishyirahamwe ry’abahezanguni b’Abahutu. Benshi mu bari barigize babarizwaga muri MRND.

Gahinga

Umugore ukiri muto wo muri Gahinga yasobanuye  ibitero bibiri byabagabweho kuwa Gatandatu, itariki 09 Mata 1994. Ku ikubitiro, ngo abicanyi bateye amabuye bakurikizaho grenade mbere yo gusubira inyuma. Nyuma ya saa sita, ngo abicanyi bagarutse bitwaje intwaro batangira kurasa Abatutsi. Abatangabuhamya babiri babajijwe, bavuze ko Rukeratabaro ari umwe mu bari muri iki gitero ndetse yateye grenade yahitanye abantu benshi.

Ku ishuri rya Nyakanyinya

Nyakanyinya iherereye nko mu kilometer 1,5 uvuye Winteko. Rukeratabaro n’abandi benshi barimo abatanze ubuhamya ngo bagiye kuri iri shuri ahari icyobo rusange bajugunyemo Abatutsi bishwe bari hagati ya 800 n’1000.

Mibirizi

Mibirizi yo iherereye mu birometero nka 7 uvuye Winteko. Jenoside imaze gutangira, abantu benshi bo mu mirenge bituranye basabye uburinzi i Mibirizi. Impunzi zibarirwa mu bihumbi ngo zagumye mu rusengero, mu bitaro, mu macumbi y’abakozi n’ahandi.

Haje kubaho ibitero byinshi harimo kimwe muri byo, kitari icya mbere, cyabaye ku itariki ya 18 Mata 1994. Aha ngo byari bikabije kandi harimo abicanyi baturutse ahantu hatandukanye bitwaje intwaro gakondo, za grenades, n’imbunda. Icyo gihe abantu hagati ya 700 na 800 barishwe.

Kuwa 27 Kamena 2018 nibwo urukiko rwari rwakatiye Theodore Rukeratabaro igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. nyuma yo kutishimira igihano yahawe yarajuriye ariko birangiye nta gihindutse kuri iki gihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *