Abana batatu b’Abahinde bishwe na gari ya moshi bari gufata selfie

Sangiza iyi nkuru

Abana batatu b’ingimbi mu gihugu cy’u Buhinde biciwe mu muhanda wa gari ya moshi barimo kwifata amafoto azwi nka selfie. Uwa kane yabashije kurokoka nyuma yo gusimbukira ahantu hatekanye mbere y’impanuka yabereye mu Mujyi wa Panipat, muri Leta ya Haryana nk’uko igipolisi cyabitangarije AFP kuri uyu wa gatatu.

Biravugwa ko aba bana bari bahuze barimo kwifotora, maze babona gari ya moshi ije bagasimbukira mu kindi gice cy’umuhanda wa gari ya moshi batabonye ko hari indi gari ya moshi iturutse ku rundi ruhande iri kuza. Umwe muri bo yabashije kurokoka nyuma yo gusimbukira ku ruhande rutandukanye na bagenzi be.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko aba bana bari bagiye Panipat batashye ubukwe. Babiri muri bo bari bafite imyaka 19 uwa gatatu afite imyaka 18.

Impuguke zikaba zivuga ko urubyiruko rumaze gutwarwa roho n’imbuga nkoranyambaga rukomej kujya ahantu harushyira mu kaga rwifotora za selfie.

Ubushakashatsi bwo mu mwaka ushize bwakozwe na All Indian Institute of Medical Sciences buvuga ko abantu 259 hirya no hino ku Isi bamaze gupfa barimo kwifata za selfie hagati ya 2011 na 2017.

Umubare munini w’abamaze gupfa kandi ngo ni uwo mu Buhinde bukurikiwe n’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *