Inyeshyamba za ADF zigendera ku matwara ya Kiyisilamu, zikomoka muri Uganda, zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishimuta abaturage basaga 30.
Umuvugizi w’igisiriakre cya Congo mu Ntara ya Ituri, Jules Ngongo yatangaje ko icyo gitero cyagabwa ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019, muri gurupoma ya Tondoli, muri Kigwa/Tshabi, Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri, zibanza gukozanyaho n’igisirikare cya Congo, FARDC, imirwano imara igihe kigera ku isaha.
Jules Ngongo yakomeje avuga ko inyeshyamba eshanu zishwe undi umwe afatwa mpiri, umusirikare umwe wa FARDC na we aricwa. By’umwihariko ko abantu basaga 30 ntawe uzi irengero ryabo.
Depite David Afitande, uhagarariye Teritwari ya Irumu, muri iyi Ntara ya Ituri, avuga ko izi nyeshyamba zashimuse abantu ziniba amatungo arimo inka.
Yagize ati “Izi nyeshyamba za ADF zagenze mu ijoro ibilometero bine by’i Tsabi. Batwaye inka 200. Izo nka zagarujwe mu gitondo, izo nyeshyamba zagarutse ahagana saa yine zije kuzitwara zigera i Tondoli, niho zageze zishimuta abantu barimo n’umugore wasize uruhinja rumaze icyumweru”.
Inyeshyamba za ADF zimaze imyaka isaga 20 zikorera ibikorwa by’ubunyeshyamba muri Congo, izi nyeshyamba zikaba zarashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.


