Rwamagana: Polisi yafashe amafaranga 800,000, telephone n’ibindi byari byibwe i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Karere ka Rwamagana yataye muri yombi uwitwa Jean Pierre Nshimiyimana utuye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge ndetse ifata amafaranga 800,000 na telephone ya smart phone n’ibindi bikoresho byo mu nzu bifite agaciro k’amafaranga 400,000.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo ukekwa yafatiwe mu Murenge wa Gishari, mu kagali ka Ruhimbi, mu Mudugudu wa Rwagahaya.

Yavuze ko ari nyuma y’ikirego cyatangiwe kuri Station ya Polisi ya Kimisagara,mu Karere ka Nyarugenge, mu byumweru bibiri bishize, gitanzwe n’uwitwa Emerance Uwiringiyimana avuga ko yaburiye amafaranga mu myenda yizeraga ko yibwe na Nshimiyimana wahise abura nyuma y’uko ayo mafaranga abuze.

CIP Twizeyimana ati: “ Twamenye ko ukekwa yahungiye mu karere k’iwabo ka Rwamagana maze dusangira amakuru na polisi hariya yamukurikiranye imuta muri yombi i Gishari .”

Nshimiyimana kuri ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Gishari mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB nk’uko biteganywa n’itegeko. Icyaha cy’ubujura kikaba gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

CIP twizeyimana akaba yaboneyeho gusaba abaturage kujya babanza gushishoza mbere yo kwizera umuntu ukamuha ibintu byawe by’agaciro, kandi ko amafaranga akwiye kubikwa muri banki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *