RDC: Abasirikare bane ba FARDC baguye mu mirwano abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bane ba FARDC barishwe abandi batatu barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro byabo mu biturage bya Musekere na Laudjo muri Teritwari ya Djugu mu burasirazuba bwa Congo.

Ngo igitero cya mbere cyagabwe kuwa Kane, itariki 02 Gicurasi mu giturage cya Musekere giherereye nko mu isaha ebyiri z’urugendo uvuye ahitwa Tchomia muri Teritwari ya Djugu. Amakuru ava mu nzego z’umutekano aravuga ko ari agatsiko k’abantu bitwaje intwaro baturutse mu duce twa Tchulu, Lodjo na Linga, baje barasa ku birindiro bya gisirikare.

Imirwano ngo ikaba yarahuje impande zombi hafi umunsi wose wo kuwa Kane nk’uko bitangazwa na Radio Okapi. Urusaku rw’amasasu rukaba rwarumvwaga n’abaturage bo mu bice bituriye ahaberaga imirwano.

Igitero cya kabiri cyo ngo cyagabwe kuwa Gatanu mu giturage cya Laudjo muri iyi Teritwari ya Djugu n’ubundi. Aha ngo abitwaje intwaro bakaba baratwitse ibirindiro by’ingabo za leta ariko ntihagira uhasiga ubuzima.

Abo bantu bitwaje intwaro kandi ngo banatwitse amazu menshi y’abaturage mu midugudu ine yegereye Laudjo. Aba baturage batwikiwe bakaba bashinjwa gufatanya n’ingabo za leta.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *