Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Busingye Johnston avuga ko ababa bafite amakuru kuri jenoside bakaba binangira kuyatangaza, ari abadashaka kujyana n’intambwe Leta yateye yo kubanisha neza Abanyarwanda.
Min. Busingye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Mujyi wa Kigali mu muhango yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 84,439 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu turere tugize uyu mujyi.
Iyi mibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza, mu karere ka Kicukiro. Min Busingye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yasabye abafite amakuru y’aho imibiri yajugunywe hirya no hino mu Gihugu, ko bakagombye kuyatanga. Utarimo gutanga aya makuru ngo ingengabitekerezo iracyamugendamo.
Ati “Kuba hari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa ni uko hari abantu bakinangiye badashaka kujyana n’intambwe Leta yateye yo kubanisha Abanyarwanda. Abantu bagikeka ko hari ubutwari buri mu guhishira amakuru kuri jenoside baribeshya cyane ni umugayo n’ubugome”.
Yakomeje avuga ko hifashishijwe inzego za Leta zibishinzwe, ku bufatanye bw’Imiryango itari iya Leta n’Inshuti z’u Rwanda ndetse n’abaturage b’inyangamugayo, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abagoreka amakuru yerekeye ibyobo byajugunywemo abatutsi i Kabuga na Rusororo, bakurikiranwe.
Yashimiye abarinzi b’igihango bitandukanyije n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakagira ubutwari bukomeye bwo gukiza Abatutsi bahigwaga. Ati “Ibyo bikorwa byabo bya gitwari bibahesha ishema imbere y’abantu n’imbere y’Igihugu, kandi amateka y’u Rwanda azahora abaha icyubahiro bakwiriye”.
Min Busingye avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutera intambwe idasubira inyuma mu kubaka ubumwe n’imiyoborere myiza no kwiteza imbere.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza/ Kicukiro rwashyinguwemo iyi mibiri rwari rusanzwe rushyinguyemo isaga ibihumbi 11 y’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.



