Perezida Kagame yageze mu Karere ka Burera yakirwa n’imbaga y’abaturage – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu Karere ka Burera, aho biteganyijwe ko aganira n’ibihumb by’abaturage byabukereye bigiye kumwakira no kumugezaho ibibazo n’inyunganizi bamwe muri bo bafite ndetse n’ibyo bishimira bamaze kugeraho.

D6CLyl1XsAEmEF4

Kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Gicurasi nibwo byari biteganyijwe ko umukuru w’igihugu atangira uruzinduko mu turere twa Burera, Musanze, Rubavu na Rutsiro akazakomereza ku munsi wa Kabiri Mu turere twa Nyamasheke na Karongi.

D6CLyl7WwAECGEl

Uruzinduko rwe rero mu turere dutandatu rwagombaga gutangira kuri uyu wa Kabiri rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, itariki 08 Gicurasi ahereye mu Karere ka Burera.

D6CLyzLX4AETfYU

Nk’uko bigaragara ku mafoto yamaze kujya ahagaragara, abaturage bo mu Karere ka Burera bazindutse ku bwinshi bagiye kwakira umukuru w’igihugu aho yageze bamwakiriza indirimbo zitandukanye nka “Rwanda Yacu”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *