Mu buzima bwacu, buri wese akikijwe n’abantu bafite ibikomere n’ihungabana bitandukanye- Mme J.Kagame

Sangiza iyi nkuru

Madamu Jeannette Kagame avuga ko bitewe n’amateka u Rwanda rwaciyemo uko imyaka yagiye ishira, buri Munyarwanda aturage n’abantu bafite ibikomere byinshi ku mitima ndetse n’ihungabana.

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019, ubwo yitabiraga inama ku ‘Ihungabana’ yaberaga mu mujyi wa Kigali. Ni inama yateguwe n’urugaga rw’ Inzobere zo mu Rwanda mu  kuvura indwara zo  mu  mutwe(RPS) n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, nk’igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko hari abantu benshi bagendana ihungabana, yatanze urugero ko umuntu ashobora kuba akorana n’Umuyobozi wiciwe umubyeyi n’umuryango mu 1959, mu 1963 cyangwa mu 1973, akaza kumenya inkuru nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we ariko ntabashe kurumenyaho byinshi, ko uyu ashobora kugira ihungana.

Atanga urwo rugero yagize ati “[…]Yabwiwe ko umubyeyi we yiciwe i Byumba, ari ku ishuri. Umubikira yabimubwiriye muri chapelle kugira ngo abandi bana batabimenya. Mu bwoba bw’umwana w’imyaka yari afite icyo gihe, ntiyari kubaza byinshi. Yakiriye iyo nkuru atyo. Kuva ubwo, agendana icyo gikomere.”

Atanga urundi rugero, umufasha wa Perezida yagize ati “Ushobora kuba uturanye n’umubyeyi wafashwe ku ngufu, akanduzwa Virusi itera SIDA muri Jenoside. Biramugora kwakira umwana yabyaye kubera icyo cyago cyamubayeho. Umwana we na we ahora yumva ari umutwaro ku mubyeyi we!

Avuga ko kubaka igihugu n’ubwo byashobotse, gifite abantu bafite ihungabana mu buryo butandukanye bitoroshye. Ati “Nibyo ubushakashatsi bwita “Collective Trauma”. Ubushakashatsi kuri iryo hungabana bugaragaza kandi ko mu rugendo rwo kurivura, habanza gushakishwa ibisubizo ku buzima bw’ibanze.”

Yakomeje ashimira imiryango nka Avega-Agahozo, ARCT-Ruhuka, AERG, uburyo yafashije abantu kwivana mu ihungabana, bityo ko bikwiriye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse, bukandikwa nabwo bukaba “modèle”, ishobora gukoreshwa mu guhangana n’ihungabana, nk’uko n’ubundi buryo bwanditswe bukoreshwa.

Yasabye ko mu rwego rwo gukumira ihungabana, abantu bagana serivisi ziri mu bigo nderabuzima zishinzwe ihungabana. Ikindi kandi ko hakenewe kureba ukuntu ahahurira abantu benshi nko mu mashuri, mu kazi gatandukanye, haba umuntu ushinzwe ihungabana abantu bagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *