“Hari igihe tugeramo tukabura andi mahitamo, atari ugushimira Perezida Paul Kagame. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ni umuntu wo gushimira ku mpamvu nyinshi.” Iyi nkuru ya nation yanditswe na David Kigo kuri uyu wa 12 Gicurasi (ku cyumweru) ishyirwa mu Kinyarwanda na bwiza.com.
Iyi nkuru ivuga ko Perezida Kagame afite kamere itangaje, ivuga ko mu gihe cy’ibinyacumi by’imyaka 2 agiye kumara ku buyobozi, yagaragaje ko ari nyambere muri byinshi, aho yabaye urugero rw’umuyobozi ufite intego muri aka gace no muri Afurika nzima, cyane mu gihe yari ayoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ho yasize icyitegererezo.
Vuba aha, Perezida Kagame yabajijwe impamvu we atatoranyije uzamusimbura, igihe manda ye izaba irangiye mu 2024, asubiza ko atabikora. Yavuze uko uzamusimbura agomba kuba abikwiriye kandi abishoboye (agomba kubikorera).
Ibi kandi bitandukanye n’iby’abayobozi benshi ba Afurika bitegurira abazabasimbura igihe ubutegetsi bwabo buzaba bugeze ku musozo. Ngo Kagame ni urugero rukomeye mu mugabane, aho politiki akenshi usanga ibogamye. Kagame yavuze ko icy’igenzi kuri we, atari ukuraranganya amaso ngo yihitiremo umuntu, ahubwo ari ukureka abashoboye bakigaragaza.
Avuga uko u Rwanda rwitaye cyane ku burezi, rukaba rufite umuyobozi ushoboye, witoranyirijwe n’abanyarwanda azava, akamusimbura. Ibintu bidakunze kugaragara mu bice byinshi bya Afurika.
Umwanditsi w’iki kinyamakuru ati “Twizeye ko azakomera ku ijambo rye, agasigasira iyo sura y’urugero rwiza abantu bazakomeza gutora kubera ko nta wundi bahwanye cyangwa umuruta babasha kubona, twaba abahamya ku miyoborere myiza ye.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko u Rwanda nk’igihugu cyavuye mu icuraburindi, kiza mu mucyo. Byaba ari ikibazo gikomeye habaye hajemo politiki yo gushaka umusimbura mu gihe hakiri byinshi byo gukora.
Bivuze ko u Rwanda rugomba kwimakaza demukarasi, ntirugume muri uku kuvugwa cyane nk’uko abayobozi benshi kuri uyu mugabane bagerageje kubigenza. “Nta byera ngo de. “ Kuva ku butegetsi kwe, kudateguwe neza, kwatuma igihugu gisubira mu rwobo cyahozemo.
Perezida Kagame uzaba yujuje imyaka 24 ari ku butegetsi nka perezida mu 2024, igihe azaba abuvuyeho, ni ingenzi kumenya ko uzamusimbura azaba ari nta makemwa kandi ashoboye mu mahitamo y’abaturage.


