Burundi/ Ngozi: Bazengerejwe n’Imbonerakure zibahatira kujya mu ishyaka CNDD-FDD

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye ku musozi wa Shinge, Zone Birambi, Komini Nyamurenza, mu Ntara ya Ngozi, bavuga ko bazengerejwe n’Imbonerakure zibahatira kwinjira mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, nazo zibarizwamo.

Aba baturage bavuga ko batorohewe n’Imbonerakure bashinja kubatoteza bya hato na hato, basaba ko umutekano wabo wabungwabungwa. Babwirwa kwinjira muri iri shyaka cyangwa kuva muri aka gace batuyemo, ibi bakabifata nk’iterabwoba.

Baganira n RPA, umwe muri aba baturage yagize ati “Ni Imbonerakure zitwa Apollinaire na Charles bakaba baramu b’Umuyobozi wa Komini, bahohotera abadashaka kujya mu ishyaka CNDD-FDD kugeza ubwo banabasaba kuva mu gace. Ni iterabwoba ridasanzwe”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko iyo umugoroba ugeze, Imbonerakure zitega abatari abayoboke ba CNDD FDD, bakabahohotera, bityo abatavuga rumwe na Leta bagasaba ko barindirwa umutekano.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *