Inkuba yishe umuntu abandi bane barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 7 Mta 2016, mu Karere ka Karongi, umurenge wa Ruganda, akagari ka Rugobagoba, inkuba yakubise umuyobozi w’umudugudu wa Nyarutemba arapfa abandi 4 barakomereka.
Muri 4 bakomeretse, batatu bajyanywe ku bitaro bya Kirinda undi umwe ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Mwendo.
inkuba
Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ati “Mudugudu yahise apfa, bane barakomereka harimo n’uwo yatwitse, batatu bajyanwe ku bitaro bya Kirinda undi bamunjyana mu kigo nderabuzima cya Mwendo, gusa bose batangiye kuzanzamuka. Twari twamaze kubona imirinda nkuba y’ahantu hahurira abantu benshi turi gufatanya n’abayobozi kugira ngo turebe niba haboneka n’iyo gushyira ahandi hasigaye.”
Mu mpera z’umwaka ushize ku ishuri rya Nyamugwagwa ribarizwa muri uwo murenge n’ubundi inkuba yakubise abana 40, batanu bahasiga ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *