Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari segiteri ya Gabiro
mu kagari ka Mataba, umurenge wa Shangi y’ubu ngo yakoranywe ubugome budasanzwe ,aho
abicirwaga hirya no hino mu cyari iyi segiteri n’abandi baturukaga imihanda yose berekeza kuri paruwasi gatulika ya Shangi
bakicirwa kuri bariyeri yari iri hafi ya santere y’ubucuruzi ya Mulindi ihari bajugunywaga mu cyobo cyari
cyaracukuriwe ubwiherero,ahajugunywemo abarenga 400 barimo n’impinja bamwe ari bazima, abaharokokeye bakifuza ko
hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.
Ubwo muri aka kagari ka Mataba bibukaga ku nshuro ya 25 Abatutsi bahaguye muri Jenoside, abaharokokeye bifuje ko iki cyobo cyakubakwaho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kugira ngo amateka y’ibyahabereye atazibagirana,bakifuza ko hashyirwa amazina n’amafoto y’abakijugunywemo bose bamaze kumenyekana.

Mu buhamya bwe,Kamatari Franà§ois warokotse mu buryo bw’ibitangaza, yagize ati ” B
wari ubwiherero bwari bwaracukuwe na Nsengumuremyi Vénant na we waje kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi, bukaba bwari butarakoreshwa,abahajugunywaga bicirwaga hirya no hino mu cyahoze ari segiteri Gabiro,kuko hari ku muhanda ugendwa uva mu yandi masegiteri,n’abandi bashakaga kwerekeza kuri paruwasi gatulika ya Shangi bibwira ko bahabona ubuhungiro
bakicirwa kuri bariyeri yari hafi aho bakajugunywamo,ku buryo tubara abarenga 400 bakijugunywemo barimo n’impinja,bamwe ari bazima.’’

Yarakomeje ati’’ Kukihashyira
byaduha icyizere ko abacu basubijwe agaciro bambuwe icyo gihe kuko babatagamo babita inyenzi,inzoka n’andi mazina mabi cyane,bashinyagurira inkomere ngo zigiye kuhatabarirwa zimwe zikajungunywamo ari nzima zibanje gukururwa ku biziriko, bikaba byaba n’uburyo bwo kugira ngo amateka yaho ntazibagirane, n’abazadukomokaho bazamenye neza ibyahabereye,tukaba tugikusanya amazina n’amafoto bizahajya natwe tugashyiraho
uruhare rwacu akarere na ko kagashyiraho urwako,cyane cyane ko ubwo twibukaga umwaka ushize kari kabyemeye.’’

Uhagarariye AVEGA ku rwego rw’aka karere Kampogo Constance, nyuma yo kwihanganisha abarokokeye muri aka gace, yagarutse ku bugome ndengakamere abatutsi bakorewe n’abo bari baturanye bitaga inshuti naho ari abagambanyi.
Ati’’ Dushimire cyane Nyakubahwa perezida wacu, Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye zahagaritse ibi byose mureba zikadusubiza agaciro twari twarambuwe igihe kirekire, zikunga abanyarwanda tukongera kubana neza n’abatwiciye. Turiho,abana bacu barize, abari inkomere twarivuje,twabonye aho tuba
n’ibidutunga nyuma yo gusenyerwa no gusahurwa ibyacu,n’ibindi,iyo twibuka tujye twibuka ibyo byose.’’
Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien yashimiye abarokotse umutima wo kubabarira ababahekuye gutya bagize,abasaba gukomeza kwihangana no kwiyubaka, kubyerekeranye n’iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside bifuza ahajugunywe imibiri y’ababo avuga ko kihakwiye kandi bizakorwa ku bufatanye bw’akarere na bo,ariko ko bisaba ingengo y’imari iteguwe neza ,niboneka bikazahita bikorwa.



