Pascal bangamwabo numwe mubahanzi bamaze kugira indirimbo nyinshi ziganjemo izaririmbiwe guhimbaza Imana kuri ubu arasaba uzana amacakubiri n’inzangano mu Banyafurika kumubabarira akabireka.
Pascal Bangamwabo ni umuhanzi usanzwe agira indirimbo zihariye mu buryo bw’umuziki cyangwa imiririmbire ariko akaba akunze no kugaragara muri zimwe mu indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka abantu mu buryo butandukanye ndetse n’Igihugu.
Mu ndirimbo ye nshya nshya Pascal Bangamwabo n’indirimbo yihariye bitewe nuko irimo ubutumwa bureba buri Munyafurika wese aho ava akagera aho asabwa kureka ibyamutanya na mugenzi we ndetse akagira urukundo rutarobanuye.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa bwiza.com Pascal Bangamwabo yavuze ko iyi ndirimbo ye yayikoze ashaka kugeza ubutumwa kubatuye umugabane w’Afurika cyane cyane Abanyarwanda aho abasaba kutumva ibyabashuka bishaka kubatanya bibaremamo ibice ngo babe basubiranamo ngo basubire mu mahano ya Jenocide banyuzemo yaje guhitana million irenga y’Abatutsi,aha cyane cyane yavuze ko abazungu baza bagaragaza impuwe nyinshi nyamara zihishe byinshi bituma Abanyafurika bahora mu midugararo.
yakomeje avuga ko abazungu nubwo aribo batanga ibyo kurimbura abanyafurika bari bakwiye kureka kubigiramo uruhare ahanini ngo usanga Abanyafurika aribo bafatanyabikorwa mu kurimbura ibihugu byabo usanga nabyo bishingiye kunda nini za bamwe.
Uyu Muhanzi avuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukomeye kandi bwihutirwa bwari bukwiye kuba bwatuma abanyafurika batagwa mu mahano nka Jenocide cyangwa ubwicanyi ubwaribwo bwose, ngo kuko kwigobotora aya mahano bashyirwaho n’abazungu bidasaba ubutunzi bundi ahubwo basabwa gukundana no gushyira hamwe byonyine,kuri we aba abona gukunda igihu cyawe no gukunda mu genzi wawe atari igihe cyo kubitekerezaho ahubwo ari igihe cyo kubishyira mu bikorwa.
REBA VIDEO TOGETHER WE CAN by Pascal Bangamwabo
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


