Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donlad Trump atangaza ko gahunda yo gutegura ibitero ku gihugu cya Iran ariko nyuma iza gusubikwa.
Iran na Amerika birarebana ay’ingwe kurushaho nyuma y’aho Iran ihanuye indege itagira umupilote (drone) ya Amerika.
Aganira na televiziyo yitwa NBC kuri uyu wa Gatanu, Trump yavuze ko yiteguye kujya mu biganiro na Iran ariko adakozwa ibyo kuyireka ngo ikomeze gucura intwaro za kirimbuzi.
Mu kuvuga impamvu batahise bagaba ibitero, Trump yavuze ko ibi yabitewe n’uko abashinzwe iby’intambara bamubwiye ko abaturage ba Iran bagera 150 bari guhita bapfa ako kanya nk’uko BBC ibitangaza.
Ati “ Sinigeze kunda ubu buryo. Nabonye atari byiza gukora kiriya gikorwa.”
Aganira na NBC, ati “ Natekereje nk’isegonda rimwe ndavuga nti ese ko Iran yahanuye indege itarimo umuntu, twe tukaba tugiye kwihorera tukica abantu 150.”
Muri iki kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru, Chuck Todd, Trump yavuze ko “Perezida wa Iran akwiye kumenya ko atazigera yemererwa gukora intwaro z’ubumara kandi ko nibikomeza gutyo, ibihano by’ubukungu bimutegereje.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Hagati aho Iran ivuga ko iyi ndege ya Amerika yari yavogereye ikirere cyayo mu gihe Amerika ibihakana ivuga ko yari mu kirere mpuzamahanga.


