Nyuma y’Iminsi ibiri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziburiye abaturage bazo ko hari ibitero by’iterabwoba biri gutegurwa byo kwibasira ahantu hahurira abantu benshi, Igipolisi cya Uganda nacyo cyaburiye abaturage kibasaba kuba maso mu gihe bakurikirana imikino y’Igikombe cya Afurika mu tubari no mu tubyiniro.
Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, Abas Byakagaba, riravuga ko Igipolisi cya Uganda cyabonye amakuru yizewe ko abakora iterabwoba baba bafite gahunda yo kugaba ibitero icya rimwe cyangwa mu buryo butandukanye kuri Uganda no mu kindi gihugu cyo mu karere, bibasira ahantu h’ingenzi harimo ahakorera abanyamahanga.
Kuwa kane ushize, Ambasade ya Amerika I Kampala yari yatangaje ko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kugabwa kuri Uganda, nyuma y’aho Ambasade ya Amerika I Dar es Salaam nabwo yari yatangaje ko ibitero nk’ibi bishobora kugabwa kuri Tanzania.
Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi basabwe kumenya ababakikije, kwirinda ahantu hahurira abantu benshi, gukurikirana amakuru agezweho no kuba maso mu gihe bari ahantu hakunze kuba ba mukerarugendo n’abanyaburayi.
Abas Byakagaba akaba yategetse abayobozi ba polisi gushyiraho ingamba zikarishye z’umutekano, zirimo kubwira abapolisi kuba maso. Yanasabye ukuriye igipolisi kugenzura ahantu hakunze guhurira abantu benshi no kugenzura abakunze gucumbikira abanyamahanga ku mpamvu izo ari zo zose.
Iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga ko Byakagaba anashaka ko igipolisi gikaza umutekano ahantu hareberwa imikino y’Igikombe cya Afurika kuva itangiye (kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Kamena) kugeza ubwo izarangira (ku itariki 19 Nyakanga 2019) no kongera abashinzwe umutekano aho hantu.
Igipolisi kandi kirasabwa gufatanya n’izindi nzego z’umutekano mu gucunga umutekano kuri za stations, ibigo bya gisirikare n’ahandi hantu h’ingenzi.
Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko bamaze kohereza abapolisi aho hantu havuzwe mu rwego rwo kwizera ko umutekano w’abaturage n’ahantu h’ingenzi ucunzwe.
Uyu muburo utanzwe nyuma y’aho hafatiwe Abanyakenya babtatu bafashwe kuri uyu wa Gatanu n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (URA), ubwo bari bahishwe mu masanduku yari mu ikamyo ifite pulake, KCT 230T. aba bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) rubafata nk’abakekwaho kuba abaterabwoba.
Iyi nkuru ikaba yibutsa itariki ya 11 Nyakanga mu 2010, ubwo umutwe wa Al Shabab wagabaga ibitero bibiri by’iterabwoba ahantu hareberwaga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2010 ku bibuga by’umukino wa Rugby ahitwa Kyadondo no kuri Restaurant y’Abanya-Ethiopia muri Kabalagala. Ibi bitero bikaba byarahitanye abantu 74 abandi 71 barakomereka.


