Kigali-Rutonde: Imyitwarire y’abashoferi iranengwa, bagasabirwa kugororwa

Sangiza iyi nkuru

Abagenzi batega imodoka zikorera mu muhanda Kigali(Nyabugogo)-Nzove-Rutonde, bavuga ko abashoferi bawukoreramo bakwiye kujyanwa mu itorero bakigishwa imyitwarire yabo igahinduka.

Imyitwarire y’aba bashoferi yagarutsweho cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, nyuma y’aho imodoka ebyiri za R.F.T.C zari zigonganye kubera imwe yashakaga guca ku yindi, ubwo zari zigeze mu Nzove muri Metero nka 300 uvuye ku ruganda rwa Skol, ni mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Bamwe mu bagenzi bari muri izo modoka ubwo baganiraga na Bwiza.com ibasanze Nyabugogo aho zose zari zimaze guparika, abagenzi barimo kwinubira cyane imyitwarire y’abashoferi, bayitangarije ko batashywe n’ubwoba ubwo bari bakoreshwejwe impanuka ahagana saa 08:15.

N’ubwo batifuje ko amazina yabo atangazwa ngo aba bashoferi batazajya babareba nabi, uyu yagize ati “Barakabije, njyewe ndumva na n’ubu nkifite ubwoba kuko narebaga urupfu narusatiriye, D’Amour aje ashaka kudepasa Mujyomba, inzira imubanye nto ahita ashyira imodoka mu mugunguzi w’umuhanda, ni amahirwe tugize, twese dusakurije rimwe, gusa tubareze ku bayobozi babo ntabwo tuzi icyo biratanga”.

Umubyeyi uvuga ko yari yicaranye n’umwana we w’umuhungu, nawe ati “Nari ndi ku ruhande impanuka yari ibereyeho, akaboko niko kari gucika mbere. Kubera ibintu bakora, n’amagambo babwira abagenzi bakwiye kujyanwa mu itorero cyangwa ahandi bakagororwa, uyu muvuduko  bagenderaho uteye ubwoba, umuhanda ugize kuba mubi n’ivumbi ryinshi nabo bakadutwara biruka cyane, inzego bireba zikurikirane iki kibazo”.

Barakomeza, uyu ati “Baduciye amazi, ijambo ry’umugenzi ntirihabwa agaciro kuko bakora ibyo bishakiye, mu minsi ishize twumvise ko RURA hari abo yagiye ica ibihumbi 200 kubera gufata amafaranga mu ntoki no gutendeka, ariko turayisaba ko yagenzura n’imyitwarire yabo kuko hari n’abaparika imodoka ku dusanteri, bakajya mu kabari kandi abagenzi bakiri ku mirongo cyane cyane mu masaha y’ijoro, njyewe hari umushoferi wambwiye ngo isyi, nanga akavuyo abagore b’inaha mugira, byarambabaje”.

Umwe mu bashoferi bakorera muri uyu muhanda, na we agira ati “Njyewe ndakuze, ariko hari abafite imyitwarire idahwitse, yaba mu mvugo no mu mikorera, batwara imodoka nabi cyane, yego cyane nk’uko abagenzi babivuga ni ngombwa ko bajyanwa bakigishwa mu itorero”.

Umuyobozi mukuru wa R.F.T.C, Col. Twahirwa Dodo mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, avuga ko iki kibazo cy’imyitwarire abagenzi bavuga ku bashoferi bakorera muri uyu muhanda agiye kugikurikirana. Ibyo kujyanwa mu itorero byo ngo bikaba biteganywa kuri bose.

Yagize” Mu itorero hajyanwayo umuntu muzima ariko uvugwaho imyitwarire idahwitse yajyanwa mu kigo ngororamuco aho kujyanwa mu itorero. Gusa icyo kibazo tugiye kugikurikirana nibiba ngombwa banahanwe”.

N’ubwo atazi igihe abashoferi bazajyanirwa mu itorero, ashimangira ko iyi gahunda ihari, ko babisabye ahubwo bategereje kubwirwa igihe bazagirayo.

Mujy
Aha ni Nyabugogo aho abashoferi bombi basubiragamo uko bari bagonganye, bitana ba mwana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *