Umwe mu badepite ba Congo ku rwego rw’Intara arashinjwa kuba umuyobozi w’abagizi ba nabi nyuma y’aho kuwa Gatatu afatanywe ibiro 12 bya zahabu agerageza kujya kubicuruza muri Uganda.
Kuri uyu wa kane ushize, itariki 20 Kamena, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyasohoye itangazo ryemeza ko umudepite wo ku rwego rw’intara, Didier Boyoko, watowe muri Teritwari ya Mambasa, ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi kamaze gukora ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi mu Ntara ya Ituri.
Mu byaha ako gatsiko gashinjwa kuba kamaze gukora, FARDC iravugamo iyicwa ry’umuturage w’Umushinwa n’umusurikare wa Congo baherutse kwicirwa mu birometero nka 20 uvuye mu Mujyi wa Bunia nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
https://bwiza.com/2019/06/19/rdc-umuturage-wumushinwa-numusirikare-wa-fardc-biciwe-mu-mutego-wabantu-bitwaje-intwaro/
Bivugwa ko uyu Mushinwa yibwe amafaranga ataravuzwe umubare ndetse na zahabu hatamenyekanye ingano yayo nk’uko amakuru icyo gihe yavugaga.
Itabwa muri yombi ry’uyu mudepite ngo akaba ari igihamya cy’ishyirwa mu bikorwa ry’ibaruwa y’amabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Congo, Perezida Felix Tshisekedi, wari wahaye gasopo abayobozi baba bishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano nk’uko byemezwa na Lt. Jules Ngongo (uri ku ifoto), umuvugizi wa FARDC muri Ituri.
Uyu yibukije ko kuri ubu FARDC yiyemeje gushyira ku karubanda umuntu wese ufite imishinga mibi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt. Ngongo akaba yatangaje ko depite Didier Boyoko yatawe mur yombi kuwa gatatu, itariki 19 Kamena, afatiwe muri Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, afite ibiro 12 bya zahabu ashaka kujya muri Uganda.


