Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Burundi, Tharcisse Niyongabo atangaza ko u Rwanda rubuza gutaha impunzi z’Abarundi zaruhungiyemo.
Uyu muyobozi yatangaje ibi ashinja u Rwanda mu birori by’umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, wizihijwe ku wa 20 Kamena, aho ashimangira ko impunzi z’abarundi ziri muri Tanzania zikomeje gutaha ariko iziri mu Rwanda zikimwa ubwo burenganzira.
Niyongabo yatangaje ko ibihumbi 78 by’impunzi byatahutse biturutse mu bihugu zari zarahungiyemo nka Tanzania, Kenya, Congo na Uganda. Ati “Dufite imbogamizi ku mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zibuzwa uburenganzira bwo gutaha, abafashe umwanzuro wo gutaha mu gihugu bava mu nkambi batorotse”.
SOS Medias/Burundi ivuga ko Komisiyo ishinzwe impunzi mu Burundi yemera ko impunzi zisaga 390 524 z’abarundi zikiri mu bihugu zahungiyemo, mu gihe u Burundi nabwo bucumbikiye izisaga 73 454 ziganjemo iz’abanye Congo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, avuga ko atari bwo bwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibi, ariko ko rubeshyerwa. Ati “Ibyo ntabwo ari bishya. Bamaze imyaka ine babivuga”.


