Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ruzatanga umwanzuro warwo ku rubanza rwa Gen Bosco Ntaganda ku itariki 08 Nyakanga 2019, ku isaha ya saa tatu I Kinshasa, ku cyicaro cy’uru rukiko ruherereye I La Haye mu Buholandi.
Ubwo hazaba hatangwa umwanzuro, Icyumba cy’urugereko rwa mbere rw’uru rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha kizatangaza niba uwari ukurikiranwe (Gen Bosco Ntaganda)ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha .
Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umugaba wungirije w’umutwe wa FPLC (Forces patriotiques pour la libération du Congo) ashinjwa ibyaha 13 by’intambara birimo; ubwicanyi, kugerageza ubwicanyi, kugaba ibitero ku basivili, gufata ku ngufu, kugira abasivili abacakara b’igitsina, gusahura, kuvana abaturage mu byabo, kugaba ibitero ku mitungo irinzwe, gusenya imitungo y’umwanzi, kwinjiza mu gisirikare abana bari munsi y’imyaka 15 n’ibindi.
Ni ibyaha byakorewe mu Ntara ya Ituri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya 2002 na 2003. Urubanza rwatangiye kuburanishwa ku itariki 02 Nzeri 2015 rusozwa muri Kanama 2018. Bosco Ntaganda kuri ubu afungiye muri gereza y’urukiko mpuzamahanga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Mu rubanza rwe, urukiko rwumvise abatangabuhamya bagera kuri 80 n’impuguke zahamagajwe n’ibiro by’umushinjacyaha w’uru rukiko, Fatou Bensouda, abatangabuhamya 19 batumijwe n’itsinda ry’abunganira Ntaganda riyobowe na Me Stéphane Bourgon, n’abatangabuhamya batatu bazanywe n’abahagarariye abakorewe ibyaha, ndetse n’abantu batanu bakorewe ibyaha.
Muri rusange, abakorewe ibyaha bagera ku 2123 bari bahagarariwe n’abanyamatageko Sarah Pellet na Dmytro Suprun bagize uruhare mu rubanza ku burenganzira bw’icyumba cy’urugerereko rw’ibanze.
Kuwa 08 Nyakanga 2019 hakaba hategerejwe umwanzuro ntakuka w’uru rugereko uzemeza niba Gen Bosco Ntaganda ahamwa n’ibyaha yari akurikiranweho cyangwa niba ari umwere.
Â


