Muri gahunda yo kwibuka ku ncuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) wunamiye abasaga ibihumbi 59 bari mu rwibutso rwa Nyarubuye, inaremera imiryango ibiri y’abarokotse itishoboye.
Ni igikorwa ngarukamwaka uyu muryango ukora, mu gihe cy’iminsi ijana yahariwe kwibuka , aho uyu mwaka bahisemo bwa mbere kwerekeza mu ntara y’UBurasirazuba.

Umwe mu bahawe ubufasha, ni Nikuze Gaudence, atuye mu kagari ka Nyarutunga, mu murenge wa Nyarubuye. Ashima cyane abamusuye ngo kuko bimufasha kuva mu gahinda k’inkubirane abamo, dore ko Umuryango w’aho yashakiye bawumaze, Umwana yasigaranye yarangije kwiga abura akazi , naho Umusaza umubyara yafashwe n’uburwayi bw’uruhago, ahora mu buriri ntabyuka.
Gaudence ati, “ Uko abantu bansura niko ngenda mva mu gahinda ubundi natinyaga kugera aho abandi bari. Umwana nasigaranye yarangije kwiga abura akazi ubu yarashatse, Umuryango w’aho nashakiye barawumaze. Umusaza wanjye nawe yari amaze imyaka ibiri ahungutse, ubu yafashwe n’uburwayi bw’uruhago, ahora yiryamiye afite sonde. Mbere yamfashaga guhinga tugatungwa n’ibyo twejeje, ubu nsigaye nkora njyenyine. Yabanje mu bitaro bya Kirehe, ariko ubu ngira iminsi yo kumujyana mu bya Kanombe akamarayo iminsi, ibyo byose ni ibinsaba ubushobozi kandi ntawe mba nasize inyuma ku rugo. Ubu bufasha mpawe buramfasha gusunika iminsi n’uyu murwayi wanjye, nzamusubize kwa muganga”.
Naho undi waremewe ni umusaza w’incike utuye mu murenge wa Kigina naho ho mu karere ka Kirehe, nawe uvuga ko atagiraga Mituweli, ndetse n’umwana akaba yari amaze iminsi yirukanwe ku ishuri.
Agira ati, “ ubu ngiye kuva mu bibazo byampejeje hasi, ubushize nararwaye nta Mituweli mfite, ubu birakemutse. Hari n’akana kigaga muri nayini ejo bundi bari bakirukanye, mbona ibihumbi birindwi, ubu ngiye kuyongera gasubireyo”.
Umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, asanga kwica umuntu ariko karengane ndengakamere kabaho. Ati, “Buri muntu wese afite uburenganzira bwo Kubaho, nibwo bwa mbere. Kwica umuntu niko karengane ndengakamere gakomeye uba umukoreye. Turasaba abanyarwanda kubaha ubuzima kuko umuntu abuhabwa n’Imana yonyine, ari nayo yemerewe kubwisubiza”.
Imiryango ibiri yaremewe yahawe Matelas, ibiribwa ndetse n’amafaranga, byaguzwe ku bufatanye bw’abakozi n’abanyamuryango bya Transparency International Rwanda bagiye bitanga uko bishoboye.
Urwibutso rwa Nyarubuye mu cyahoze ari Komini Rusumo, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 59 y’inzirakarengane, nk’uko bisobanurwa n’umukozi wa CNLG ushinzwe imicungire yarwo ya buri munsi.
Uyu mukozi, Nyirakamana Florentine avuga uru rwibutso rurimo abaturukaga hafi mu makomini yose yari agize icyari Perefegitura ya Kibungo uko yari 11, ndetse na bamwe mu baturutse muri Komini ya Murambi ya Byumba. Bose ngo bari bahungiye ubwicanyi kuri Paruwasi ya Nyarubuye.


