Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, ni umwe mu bagiye bagaragaza ko izamurwa ry’ibiciro by’amazi rikabije, nyuma y’aho bigaragariye ko byakoze mu manyanga, kuri ubu akaba asaba Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana abayobozi ba WASAC babigizemo uruhare.
Ibiciro bishya by’amazi mu Rwanda byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko abafatabuguzi batangiye kubyishyurizwaho mu kwezi kwa kane. Byateje uburakari kuko abenshi bagaragaje ko bishyujwe amafaranga na WASAC y’umurengera.
Mu bagaragaje ko iri zamuka ry’ibiciro by’amazi rikabije, barimo na madamu Ingabire wagize icyo abivugaho muri Gicurasi uyu mwaka, agira ati “Ubundi amazi ntiyakaduhenze mu gihe cyose twishyura ayo twakoresheje. Ikibazo ni uko bashaka kutwishyuza n’amafaranga bashyira muri investments (ishoramari) kandi atari twebwe ducuruza amazi. Muri ya myumvire mike yacu, bumvaga tutazabibona”.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yari mu Nteko Nshingamategeko, yasobanuriye Abadepite ko bishoboka ko iri zamuka ry’ibiciro by’amazi, byatewe n’amakosa yakozwe.
Ati “Hari amanyanga ashobora kuba yarakozwe mu kwishyuza abaturage amazi bagahabwa inyemezabwishyu (factures) z’umurengera. Ntabwo tugifata nk’ikintu cyoroshye, twiyambaje inzego z’umutekano ku waba yarateje igihombo abaturage, wenda ku mikorere itari myiza”.
Nyuma y’ibi bisobanuro Min. Gatete yatanze, umwe mu bakoresha Twitter, yagize ati “Kumbe ngo ya mayeri ya WASAC yamenyekanye, Ingabire bagusubize ayawe n’abandi banyarwanda twese twakeneye muri aya mayeri”.
Mu kumusubiza, na we abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mme Ingabire yagize ati “Ahubwo RIB yari ikwiye kubakurikirana kuko biriya ni ubujura nk’ubundi bwose”.
Amb. Gatete Claver yasabye ko abafatabuguzi babariwe amafaranga menshi bajyana ‘Facture’ kuri WASAC (ikigo cya Leta gishinzwe amazi mu Rwanda) bakabaha iz’ukuri.


