Perezida Kagame n'umufasha we muri Botswana- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame wari wagendereye igihugu cya Madagascar ari kumwe n’umufasha we, kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2019, bakomereje urugendo muri Botswana.

Ku wa Gatatu Perezida Kagame ari kumwe n’umufasha we, basuye igihugu cya Madagascar bakirwa na Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina n’umufasha we Mialy Rajoelina, ku kibuga cy’indege cy’i Antananarivo, banitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2019, ibicishije ku rukuta rwa Twitter, yagizee iti ” Perezida Dr.Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi n’umufasha we Neo Masisi bahaye ikaze Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame i Gaborone, muri Botswana mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri”.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame na Masisi bagiranye ibiganiro bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ku mpande zombi, bikaba biteganije ko hari n’amasezerano bashyiraho umukono.

y11
Abayobozi b’ibihugu byombi mu nama ibanziriza gushyira umukono ku masezerano

v1 v3 v4

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *