Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yashimye Akarere ka Gisagara kugeza ubu gafite ivuriro muri buri kagari, ibi ngo bigaragaza ko kesheje umuhigo w’imyaka irindwi mu gihe gito.
Mu bukangurambaga bwise ‘Bahoneza’, bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2019, mu Karere ka Gisagara, Minisitiri Dr Gashumba Diane wanafunguye ku mugaragaro amavuriro y’ibanze ane (Poste de Sante), yabashimiye umuhigo besheje, nabo bamutangariza ko ubu batakirembera mu rugo nyuma yo kwegerezwa amavuriro.
Min. Gashumba yabashimiye agira ati “Mwesheje umuhigo w’imyaka 7 mu gihe cy’imyaka ibiri” yashishikarije abaturage gukoresha neza Amavuriro y’Ibanze begerejwe, bitabira gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro, kwisuzumisha indwara no kwivuza badategereje kuremba.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima.
Aka karere kishimira kuba uyu mwaka w’imihigo 2018-2019 urangiye kubatse Poste de SantĂ© 47 ziri mu tugari 59. Utugari tutubatswemo aya mavuriro ngo hasanzwemo ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro.
Kuba aya mavuriro  yariyongereye, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga JĂ©rĂ´me, avuga ko byafashije guteza imbere ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage bunagabanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa babyara.
Gusa ngo kugira ngo aya mavuriro abashe gutanga serivsi nziza, uyu muyobozi yasabye Minisitiri w’Ubuzima kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo serivisi  zihatangirwa  ziyongere, ku buryo banabashije, by’umwihariko, aya mavuriro yakwakira ababyeyi babyara.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bagenerwa, bihesha ishema ari nako bubaka imiryango itekanye kandi iharanira imibereho myiza.


