Abaturage bo mu Mudugudu wa Birembo na Gisasa, ho mu Kagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, bavuga ko hashize imyaka 21 batarahabwa ingurane ku butaka bwabo bavuga ko bwubatswemo bayoborwa na Burugumesitiri.
Aba baturage bavuga ko Rutabagirwa Faustin wari Burugumesitiri yabanyaze ubutaka, abwubakamo imidugudu bizezwa kuzishyurwa, uko imyaka igenda ishira ikibazo cyabo bakagigeza ku buyobozi ariko ntibugire icyo bubafasha.
Nâubwo batifuje ko imyirondoro yabo imenyekana, uyu yagize ati âUmuyobozi Rutabagirwa Faustin yaraje ashinga imambo tugiye kubona tubona arubatse, bahashyize ibibanza ngo ni imidigudu, twaramubajije tuti âEse twe turabaho dute turi abaturanyi?
Undi na we ati âNdibuka ko mu nama ubwo twamubazaga ikibazo cyâaya masambu yacu yadusubije ngo aya masambu yanyu tuyakasemo imidugudu kugira ngo bariya bantu tubakure mu cyaro, tubegereze umuhanda, ati mwebwe mwitonde, nitumara kubaka aya mazu tuzabaha inguraneâ.
Kuva icyo gihe, aba baturage baganiriye na Flash Tv bavuga ko buri muyobozi wese bagize amahirwe yo kugezaho iki kibazo, yagiye abizeza ko kigiye gukurikiranwa ariko na nâubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ati âBaratubwira ngo turimo tubikora, bazabasubiza ubutaka bwanyu nta kibazo, bigera aho uwo Burugumesitiri avuyeho, hajyaho abayobozi bâImirenge, buri muyobozi wese wâUmurenge wajyagaho twamubwiraga ikibazo cyacu, ubwo twabaga twarahereye hasi mu Mudugudu nâ Akagari, tukabaza tukabura igisubizo”.
Bavuga ko hari nâumudepite bagejejeho iki kibazo yabasuye, na we abizeza ubuvugizi ariko ntiyabikora, ubu bakaba bavuga ko bahabwa ingurane yâubutaka cyangwa mu mafaranga ariko bakabarirwa bagendeye ku gaciro kabwo muri iki gihe.
Umuyobozi wâakarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen avuga ko iki kibazo atari akizi, ati âKo njye batari babimbwira, ntabyo nzi ahubwo ubwo ungiriye neza reka mbikurikirane menye uko bimezeâ.
Impungenge ni zose kuri aba baturage mu gihe bashimangira ko hari ababuhawe basubiye inyuma bakabugurisha, ndetse ko ubwo hakorwaga ibarura bagiye bagaragaza ikibazo bufite, basaba ko butabarurwa ku babutujwemo, ariko ntibyahabwa agaciro.


