Akanama k’amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye umwanzuro wongerera igihe cy’amezi ane ubutumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur buzwi nka UNAMID.
Iki gihe cyahawe ubu butumwa ni icyo gusoza ubutumwa bw’ingabo, nkuko bivugwa n’inyandiko y’umwanzuro nimero 2479 w’iyi nama yateraniye i New York kuri uyu wa kane.
Ibihugu bigize iyi nama y’umutekano ku isi, byatoye ku bwiganze bishyigikira guha ubutumwa bwa UNAMID igihe cyo kugeza ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi uyu mwaka.
UNAMID ni ubutumwa buhuriweho n’umuryango w’abibumbye n’ubumwe bw’Afurika bwashyizweho kuva mu 2007 hagamijwe kubungabunga amahoro kubera imirwano n’ubwicanyi mu ntara ya Darfur.
Iyi nama yasabye umunyamanga w’umuryango w’abibumbye n’umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika ko tariki 30 y’ukwa cyenda bazayigezaho uko ibintu bizaba byifashe mu gace ka Darfur.
Umwaka ushize, abayobozi b’iyi miryango mpuzamahanga yombi bifuje ko ubu butumwa bwongerwa igihe bukageza mu kwa gatandatu 2020 kuko babonaga nta mpinduka nziza iraba ku mutekano i Darfur.
Ibihugu bigize inama ishinzwe umutekano ku isi uyu munsi byavuze ko byizeye ko ibintu biri guhinduka muri Darfur kandi ko bizarushaho kumera neza na UNAMID idahari.
U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi – zigera ku 1,128 – naho Jordaniya (Jordan) ni yo ifite abapolisi benshi muri ubu butumwa, bagera kuri 392.
Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro butanga inyungu ku bukungu mu bihugu n’abantu babwitabira.


