Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda (Christian University of Rwanda) bufatanyije n’abanyeshuri bayigamo n’abandi bafatanyabikorwa bayo, bibutse ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, aho waranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri iyi Kaminuza, mu Kigo kitiriwe Mutagatifu Pawulo (Saint Paul) mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, rugera ku rwibutso ruri ku Kiliziya (Saint Famille) aho basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwahabereye muri jeneside, nyuma bashyiraho indabo banunamira inzirakarengane zose zahaburiye ubuzima, banacana urumuri rw’icyizere.
Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Col Nyirimanzi Gerard wasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari banaharanira kurwanya icyo aricyo cyose cyagarura mu Rwanda amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside, urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri iyi kaminuza ruvuga ko hari icyizere ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Tumukunde Julliette, umwe mu banyeshuri b’iyi Kaminuza agira ati “Ubutumwa dusigaranye hano muri Christian, ni ukurwanya ingengabitekerezo ya jenoside yazatuma u Rwanda rwacu rusubira mu icuraburindi twaciyemo tukabura ababyeyi bacu n’abavandimwe, kandi tugasigasira ibyagezweho”.

Avuga ko nk’urubyiruko basabwa gutahiriza umugozi umwe, ati “Hano muri st Paul abihaye Imana ntabwo bakurikije umuhamagaro wabo, haguye abantu benshi, none nk’urubyiruko mu nyigisho twakuyemo, ni ukugira ngo dushyire hamwe, twubake u Rwanda rwacu, kandi twiteza imbere”.
Ntaganira Octave ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu, avuga ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bibasigira isomo ryo kwibuka biyubaka, guharanira ko amateke yaranze u Rwanda adasibangana ndetse n’abazavuka nyuma bakazamenya aho bava n’aho bagana.
Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza, Dr Gasana Sebastien avuga ko n’ubwo bibutse abatutsi biciwe muri St Paul, ko banifatanyije n’igihugu cyose muri rusange kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, banasaba urubyiruko guharanira icyateza igihugu imbere.
Ati “Turi muri Kaminuza, dufite urubyiruko, ni u Rwanda rwejo, ubutumwa ni ukubabwira ngo ntimukibagirwe ibyabaye muri iki gihugu, ntimukibagirwe icyabiteye ariko murebe imbere, mwubake igihugu cyanyu, mugiteze imbere, mukirinde kuba cyasubira mu byago nk’ibi”.
Akomeza avuga ko nka Kaminuza by’umwihariko nta bushakashatsi yari yakora kuri jenoside mu gihe gito imaze ishinzwe, ariko ko hari icyizere ko bizakorwa cyangwa n’abanyeshuri bandika ibitabo bazagenda babukoraho.









