Ibisambo byitwaje intwaro byibasira abakozi ba Mobile Money mu Mujyi wa Kampala byongeye kwaduka birasa umwe muri aba bakozi ndetse n’umushoferi we.
Ubujura bwabereye ku Muhanda wa Balintma, muri Zone ya Kayiwa muri Rubaga ku isaha ya saa yine z’ijoro kuri uyu wa Gatanu ushize.
Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi muri Kampala, Luke Owoyesigyire avuga ko uwishwe ari Juliet Nabaasa, mu gihe uwakomerekejwe ari Twaha Lukwago.
“ Nabaasa yavaga ku iduka rye rya mobile money muri Nakulabye ajya iwe. Ibisambo byitwaje intwaro byari kuri za moto byamurashe arapfa n’umushoferi we araswa ku kaguru. Abakekwa bahunze aho byabereye badatwaye amafaranga ,” uyu ni Oweyesigyire nk’uko Daily Monito rdukesha iyi nkuru ivuga.
Igipolisi cyabashije gutora ibitoyi bine by’amasasu bikekwa ko yakoreshejwe n’ibyo bisambo, mu gihe Owoyesigyire avuga ko basanze miliyoni 6 z’Amashilingi zasanzwe ahakorewe icyaha.
Ubujura nk’ubu buheruka kuba na none muri uku kwezi, aho ku itariki 11 Kamena mu gitondo abantu bitwaje intwaro bishe abacuruzi ba mobile money babiri bakanabiba amafaranga ataramenyekanye umubare ahitwa Zzana ku Muhanda wa Entebbe, aho ubu bwari ubujura bwa munani bwari bubaye muri Kampala mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.


