Kamonyi: Umurenge wa Runda wegukanye igikombe cy’umuganda uhigitse indi 415

Sangiza iyi nkuru

Umurenge wa Runda mu Karere Kamonyi wahawe igikombe cy’ibikorwa by’umuganda kubera guhangana n’ibiza biherutse kwibasira ako karere mu mwaka wa 2016 bikangiza  amazu 2400, ubutaka buhinzeho imyaka mu gishanga cya Kamiranzovu, bigatwara n’ ubuzima bw’abaturage 16 .

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase, ashimira abaturage bo mu Murenge wa Runda kuko bagize uruhare runini mu gushyira imbaraga  mu bikorwa byo kugira ngo abaturage bongere biyubake nubwo Leta yashyizemo inkunga ingana na miliyoni 300 yo gufasha aka karere mu bikorwa byo guhangana n’ibiza.

Agira ati, “abaturage ni abafatanyabikorwa ntabwo ari abagenerwabikorwa gusa , Kamonyi yazanye ibisubizo ku bufatanye bw’abaturage, ntabwo ibiza bikwiye kuza ngo bidukonkobokane kandi duhari  icyo ni igitego cya mbere mwatsinze kubera guhangana ibiza abaturage ni abafatanyabikorwa ntabwo ari abagenerwabikorwa gusa, icyo ni igitego cya mbere mwatsinze kubera guhangana n’ibiza.’’

D Ox7MTXoAAzab8

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi avuga ko ukurikije uburyo Ibiza byari byangije igishanga cya Kamiranzovu  ntawari uzi  ku  uzi ko igishanga kizongera guhingwamo, ku bufatanye n’abaturage na koperative ubumwe bwa Bishenyi ikorera muri iki gishanga ngo barongeye bacukuramo imiyoboro y’amazi kirongera kirahingwa.

Agira ati ‘’ ubu uwahagera nawe yabibona  harimo  imboga  turejeje imyaka myiza abaturage baratekanye mbere ntibari bahinze kukohari igihembwe cy’ihinga abaturage batahinze kuko hari harabaye nk’ikibuga cy’umupira huzuyemo umucanga”.

D Ox5OBXoAIciLY

Ni mu gihe abaturage bo muri uyu murenge nabo bishimiye igihembo cya miliyoni eshatu bahawe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu kuko ngo ibi bigaragaza ko ibikorwa nabo bakora by’umuganda bakora Leta nayo iba ibibona kandi ikabishima ndetse ikabiha agaciro.

Bityo ngo bakaba bizeye ko Perezida  nawe bimugeraho akazabasura nawe akirebera ibyo bagezeho.

Iki gikombe cy’umuganda cyahawe Umurenge wa Runda ,kije gisanga ibindi bikombeakarere ka Kamonyi kahawe birimo inka y’ubumanzi bahawe kubera gutegura neza ibikorwa by’urugerero ruciye ingando ndetse n’igikombe cy’agaciro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *