Abayobozi mu nzego z’banze basaga 700 bateraniye mu mwiherero w’iminsi 3 mu ishuri ryigisha abapolisi riherereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Ijambo Guverineri Mufulukye Fred yagejeje ku bayobozi baturutse mu turere twose tugize intara y’iburasirazuba ryibanze ku kunenga ibitagenda neza mu miyoborere y’inzego z’ibanze ndetse no gusaba ababarizwa mu nzego z’ibanze kwirinda imikorere ituma abaturage batabona ibibagenerwa muri gahunda z’abatishoboye no kubasaba kunoza serivisi zisabwa mu nzego z’ibanze harimo ibiro by’irangamirere mu mirenge serivisi zitanga ibyangombwa by’ubutaka no kubaka .
Guverineri Mufulkye Fred kandi yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwisuzuma bakita ku nshingano zabo hashingiwe ku nyungu z’umuturage aho kwita ku nyungu zabo bwite .
Yagize ati “Akenshi usanga icyuho giterwa kutita ku nshingano ,kugira inyungu bwite,ndetse na ruswa hari ahakivugwa ikiziriko ikarita ya telefoni ,hari icyuho mu mitangire y’amasoko no gutanga ibyangombwa ,hari abana bata amashuri ugasanga bifatwa nk’ibisanzwe hari abaturage basiragira kubera imanza cyangwa bakeneye serivisi n’ibindi bibangamira umudendezo w’abaturage,uyu mwiherero ube umwanya wo kwisuzuma no gukemura ibibazo dufite byaba byiza uyu mwanya waba uwo kuba abanyakuri kandi tugakemura ibibazo bikigaragara, uzabe umwanya wo gucukumbura ibibazo dufite.”
Abaturage basanga umwiherero w’abayobozi ukwiye kujya unengerwamo abadatanga serivisi nziza ndetse no kubakebura bifashije abakora neza .
Umuturage utuye mu murenge wa Kigabiro avuga ko hari bamwe mu bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage bakwiye kujya bigishwa na bagenzi babo bakora neza kandi bakanengerwa mu mwiherero
Aragira ati “Umwiherero w’abayobozi ni mwiza kuko mbona abawurimo bajya bigishwa gukemura ibibazo by’abaturage bakabona serivisi bakeneye ku murenge nko gushaka ibyangombwa by’ubutaka cyangwa kubaka usanga bitagenda neza hari abaturage usanga badakemurirwa ibibazo n’abayobozi b’akagari bajye bagaragaza abadakora neza mu mwiherero nk’uwo barimo bajye banenga abadatanga serivisi nziza kandi hari abandi bakora neza bakwiye kujya babaha umwanya bakagira inama abadakora neza nka Mukebanyi ushinzwe irangamimerero muri Kigabiro n’umuyobozi abandi bakigiraho kuko ni urugero rwiza mu gutanga serivisi kuko urebye abantu yakira ku munsi kandi bakagenda bishimiye serivisi bahawe bitewe nuko akora akazi neza agasobanurira umuturage akanamuha serivisi nziza .”

Umuturage utuye mu murenge wa Munyaga ni umwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com kuri uyu wa gatandatu anenga serivisi bahabwa mu irangamimerere zatumye adahabwa irangamuntu yari akeneye
Yagize ati “Naraye numvise kuri Radiyo ko hari umwiherero w’abayobozi twebwe nk’abaturage dusanga bagiye basaba abayobozi kudukemurira ibibazo dufite batatugoye nkanjye navuye kuri polisi kwaka icyangombwa cy’uko nataye irangamuntu ariko bambwira ko njyana igipapuro bampaye ku murenge bakamfasha kubona indangamuntu n’icyangombwa gitangwa n’umurenge gihabwa umuntu wataye indangamuntu ariko bambwiye ko nishyura ibihumbi 5000 kugirango nyihabwe ndataha kuko ntari kuyabona ubu maze amezi 3 ntarabona indangamuntu cyangwa ikiyisimbura kandi abo twajyanye kuri polisi mu kwa gatatu bari bavuye Kigabiro na Muhazi n’indangamuntu zabo zaraje barazibonye njye nayibuze kubera amafaranga menshi bancaga ku murenge wacu ariko ahandi batanze 1500 y’indangamuntu n’amafaranga 500 ku cyangombwa gisimbura indangamuntu.”


