Abarundi bahungiye muri Tanzania nyuma y’imvururu zishingiye kuri politiki zavutse mu gihugu mu mwaka wa 2015, barasaba kwimurirwa mu zindi nkambi, kugira ngo umutekano wazo ubungwabungwe.
Izi mpunzi ziba mu nkambi 3, Nduta, Mtendeli na Nyarugusu, zikavuga ko kuba umutekano wazo ukomeza guhungabanywa biterwa n’uko inkambi zubatse hafi y’umupaka ugabanya u Burundi na Tanzania.
Zisaba HCR kuzimura, ngo kuko kugera kuri izi nkambi harimo urugendo rw’amasaha atarenze atatu. Uyu ati “Tekereza kuba hari umuntu uturuka i Burundi ari kuri moto, atugeraho mu gihe kitarenze amasaha ane, ashobora kuza agakora ibyaha yarangiza akitahira, niyo mpamvu tubona abantu benshi binjira mu nkambi bafite gahunda yo guhungabanya umutekano”.
Undi na we ati “Turasaba HCR, Loni, Tanzania n’umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu kudufasha tugatuzwa ahandi hantu hatekanye, kandi hakaba kure y’umupaka”.
Inkambi ya Nyarugusu, inabarizwamo n’impunzi z’Abanye Congo, bakaba bashinja impunzi z’Abarundi kubahungabanyiriza umuteka, SOS Media kigatangaza ko bikorwa n’ababa baturutse mu Burundi, bavuga n’ikirundi, bakajya guhungabanya umutekano mu nkambi.


