Nyuma yo gufungurwa kwa Sergeant Franà§ois Kabayiza wari ufunganye na Rtd Gen Farn Rusagara na Colonel Tom Byabagamba, Kabayiza ntiyanyuzwe no gufungurwa arangije igihano cye, ahubwo we aracyifuza kuburana.
Impamvu itera Sergeant Kabayiza gushaka gukomeza kuburana, ni ukuba yari yarakatiwe imyaka itanu ashinjwa guhisha intwaro za gisirikare, icyaha atigeze yemera na rimwe, akanakijuririra ashaka kukigirwaho umwere.

Sergeant Kabayiza yakatiwe iki gifungo cy’imyaka itanu muri Werurwe 2014, mu gihe abo bari basangiye urubanza bo bakatiwe imyaka myinshi, Gen Rusagara agakatirwa igifungo cy’imyaka 20 naho Col Byabagamba we agakatirwa igifungo cy’imyaka 21, nyuma y’uko bombi bahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Ibi byaha nabo bakomeje kubihakana, baranabijuririra
Maitre Milton Nkuba wunganira Franà§ois Kabayiza muri uru rubanza, atangaza ko uwo aburanira yifuza gukomeza ubujurire bwe, kuko ngo icyemezo kimukatira cyateshejwe agaciro n’ubujurire. Yongeyeho ko nyuma yo gufungurwa kuwa 24 Kanam 2019, Franà§ois Kabayiza yahise ajya mu bitaro kuko yari arwaye cyane.
Williams N. John
Inkuru bifitanye isano:
https://bwiza.com/2019/09/03/kigali-col-byabagamba-na-muramu-we-basabwe-gukukuza-urubanza-bonyine/


