Umurundikazi ubyaye kabiri yasobanuye uburyo kwa sebukwe bamusambanyije inzoka

Sangiza iyi nkuru

Umurundikazi wiswe izina rya Ratiffah avuga ko yamaze imyaka igera muri 6 atarabona urubyaro, yiruka mu nsengero biranga, ajya kwivuza mu kizungu biranga n’abapfumu atabasize.

Ratiffah avuga ko akomoka muri Komini Giharo, Intara ya Rutana, ikora ku mupaka w’u Burundi na Tanzania, hafi n’uruzi rw’Akagera.

Mu mwaka wa 2013 ngo nibwo yari yujuje imyaka itandatu atagira umwana, abaho mu buzima busharira, atotezwa no kwa sebukwe, bamushinja guca umuryango wabo.

Ikinyamakuru Bujumburanews gitangaza ko uyu mudamu yatumweho n’umuryango ndetse n’umugabo we atigeze amubwira ko akenewe, gusa abanza kubitekerezaho ngo abaza amakuru umwe muri baramukazi be, amwibira ibanga ko hari umuganga gakondo wavuye muri Tanzania ngo uhari ugomba kumuvura.

Yagize ati “Naratotezwaga ntabwo nari kwanga, ubwo nageraga mu muryango kwa databukwe nahise mera nk’utaye umutwe, mpita mpinduka, nabonye inzoka, cyari kinini cyane, nagize ubwoba ariko numvaga ntakiri umuntu”.

Yakomeje avuga ko yamaze iminsi ibiri adasohoka mu cyumba, asambana n’igikoko avuga ko cyari inzoka nini.

Ati “Nabaga ngaramye ku gitanga, nta mbaraga nari nkifite zo kwirwanaho, mu mwijima numvaga amajwi menshi umubiri wanjye ugahinduka, numvaga ikinti kinyerera cyane kirimo kunzenguruka umuburi wose, numvaga impinduka mu gitsina cyane nk’aho hari igitsina cy’umugabo kirimo ariko ntamubona. Ni inzoka, na n’ubu ndacyafite ihungabana”.

Yakomeje avuga ko atigeze abona umugabo we muri urwo rugo ubwo yari arurimo, nyuma y’iminsi ibiri nibwo yasohotse mu cyumba ariko ameze nk’umurwayi.

Yatashye iwe ahasanga umugabo, gusa kuva icyo gihe ngo yumvaga ko azongera kumukunda. Ati “Narahungabanye, nanze umugabo wanjye kuko yari azi ibigiye kumbaho, nyuma yansabye imbabazi abonye amezi 9 ashize n’ubundi ntatwite, asanga yarangambaniye ku by’ubusa, yambwiye ko yari inzoka umupfumu yakoreshaga”.

Nyuma y’ibyo bigeragezo byose, ngo yakomeje gusenga noneho abishyizeho ubushake afatanije n’umugabo we, yimutse aho yabaga ajya gutura mu kindi gihugu avuga ko gituranye n’u Burundi mu mwaka wa 2015, ubwo n’abandi barundi bahungaga, imvururu zo kuri manda ya 3 ya Nkurunziza.

Ubwo yageragayo ngo yakomeje gusenga, Imana imuha umwana w’umuhungu amukurikije abyara umukobwa mu gihe gito cyane ngo ku buryo abo bana barushanya amezi. Yashimye Imana imbere y’imbaga hamwe n’umugabo we, banavuga uburyo batifuza kuzongera kubona ababyeyi b’umugabo ukundi, ni ubuhamya ngo bwarijije benshi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *