Impuguke zo muri Singapore mu iterambere ry’imijyi itandatu yo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kwifashisha impuguke n’iraribonye zo muri Singapore mu gikorwa cyo kwihutisha iterambere ry’imijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali.
RGB nk’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere kimaze iminsi itari mike gikorana n’ikigo gitanga ubujyanama mu bihugu biharanira kwihutisha iterambere, Future Move Group (FMG) mu bijyanye no kuzamura iterambere rirambye.

umuyobozi_wa_rgb_prof._shyaka_anastase_n_uwa_fmg_devadas_krishnadas_mu_kiganiro_n_itangazamakuru-f1fa3
Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase n’uwa FMG, Devadas Krishnadas mu kiganiro n’itangazamakuru

Muri iyo mijyi itandatu izunganira umujyi wa Kigali ni Umijyi wa Huye na Muhanga mu Majyepfo, Rusizi na Rubavu mu Burengerazuba, Nyagatare mu Burasirazuba na Musanze mu Majyaruguru byitezweho kurwanya akajagari gaterwa n’abaza gutura mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo guhura n’izi mpuguke tariki 24 Mata 2016, Prof Shyaka yavuze ko kwifashisha izi mpuguke atari uko hari ibyo baje gukemura ko ahubwo ari ugufasha kubaka icyerekezo u Rwanda rufite.
Yagize ati “Twitabaje impuguke kugira ngo turebe uko imiyoborere yadufasha kugera ku iterambere twifuza, ntabwo ari uko ibibazo by’imiyoborere bihari; ngira ngo byumvikane neza ko atari cyo kibazo dufite. Gukorana na bo ni indi nyungu y’umwihariko kuko turakorana n’abantu bafite ubunararibonye, atari uko ari abo muri Singapore gusa.”
Umuyobozi wa FMG, Davadas Krishinadas, yavuze ko bafite ubuhanga n’ubuzobere kuko ngo batanze inama mu bihugu bitandukanye aribyo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Singapore n’u Buhinde mu gihe cy’imyaka ine gusa bamaze bakora.
Izi mpuguke zigiye kuzenguruka iyi mijyi itandatu izunganira umujyi wa Kigali kugirango babone ibitekerezo nyabyo byakwifashisha mu kwihutisha iri terambere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *