Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)kimaze iminsi gitegura igitero simusiga ku nyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF, zishinjwa kuba zimaze imyaka itanu zica zinashimuta abasivili muri Beni (ho muri Kivu y’Amajyaruguru). Kuri uyu wa Mbere, itariki 14 Ukwakira, cyatangaje ko hari ingamba zimwe zafashwe zizatuma FARDC ikora neza iki gitero.
Kuri FARDC, ngo izo ngamba zafashwe mu rwego rwo kutazagira abaturage baba ibipimo bya ADF ubwo ibikorwa bizaba bitangijwe kuri uwo mutwe witwaza intwaro .
Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare cya Congo, Gen. Sylvain Ekenge avuga ko ari ukubuza abaturage kugera hafi y’ibirindiro byose bya gisirikare biherereye muri Beni nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Yavuze ko ari amabwiriza y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, wasohoye itangazo ribuza abasivili kwegera positions za gisirikare, aho ndetse umuyobozi w’ingabo uzatungurirwa mu birindiro bye hari abasivili azahura n’itegeko.
Umuvugizi wungirije wa FARDC yanatangaje ko imodoka za gisirikare zibujijwe gutwara ibindi bintu bitari iby’abasirikare. Kuri we, ngo imodoka za gisirikare ntizitwara ibyo kurya bitari iby’abasirikare, cyangwa ibikoresho nk’imbunda n’amasasu.
Nk’uko abatangabuhamya babyemeza, ngo muri Beni hamaze iminsi harimo kwikusanyiriza abasirikare benshi bitegura iki gikorwa cyo kurandura burundu umutwe wa ADF, ufatwa nk’umwe mu mitwe y’iterabwoba ibangamiye umutekano w’akarere.


