Perezida Museveni avuga ko ibyo yaganira na Perezida Kagame atabitangariza itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni wa Uganda avuga ko ibibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda bitakemurirwa mu itangazamakuru kandi hari ubundi buryo bwakwifashishwa.

Ibi abitangaje nyuma y’ibibazo bitandukanye buri gihugu gishinja ikindi ndetse no kutubahiriza amasezerano yo muri Kanama 2019 yasinyiwe i Luanda muri Angola, agamije kubikemura. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Museveni yavuze ko adashobora kubwira itangazamakuru ibyo yavugana na Perezida Kagame.

”  Sindi bubwire itangazamakuru ibyo mfite umwanya wo kuganira na Perezida Kagame mu nama ya twenyine”. Museveni.

Ku kibazo kivuga ku masezerano y’i Luanda muri Kanama, Museveni asubiza ko ibyo yemeye ari byo akora. Ku bitangazamakuru byifashishwa mu kuvuga ku kibazo byombi harimo n’ibitagifunguka, Museveni yavuze ko ikibazo ari abumva ko byose bigomba gukemurirwa mu itangazamakuru kandi mu by’amasezerano yavugaga harimo no guhagarika icengezamatwara (propaganda) rigaragaramo.

” Ikibazo ni uko abayobozi babona bashobora gukemurira ibibazo mu itangazamakuru, kandi bafite ibindi byangombwa byose [byabafasha gukemura ibibazo]”

U Rwanda rushinja Uganda gufunga abaturage barwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gushyigikira abarwanya ubutegetsi nka RNC ya Kayumba Nyamwasa. Uganda yo ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi no gufunga imipaka nka Gatuna gusa ibihugu byombi ntibyemera ibyo bishinjanya.

Ku kibazo cy’umupaka wa Gatuna, u Rwanda rwavuze ko ruri kuhubaka, bityo imodoka nini ntizari zemerewe kuhanyura, rusaba ko bene izi modoka zajya zinyura ku yindi mipaka ya Kagitumba na Cyanika ihuje ibihugu byombi. Aho ibibazo bivukiye, itangazamakuru ryifashishijwe cyane mu kwibasirana; bimwe mu binyamakuru birafungwa ku buryo uri imbere mu gihugu cye adashobora kureba ibyanditswe n’ikinyamakuru cyo mu baturanyi.

Amasezerano ya Angola, hiyongereyeho inama yahuje bamwe mu bayobozi ba Uganda n’u Rwanda ku wa 16 Nzeri, n’indi yari yitezwe muri Uganda ku wa 16 Ukwakira itarabaye; zose zari zigamije kureba ku ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano asa n’aho nta kintu ari kugeraho.

I Kigali, aba bayobozi bemeranyije ko nyuma y’iminsi 30, i Kampala muri Uganda hazaba indi nama na yo yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’i Luanda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje mu minsi ishize (mbere ya tariki 16) ko bategereje ubutumire bwa Uganda. Yatangaje ko mu byari kuzigwaho harimo ikibazo cy’ibitangazamakuru bikomeje kuzamura umwuka mubi.

Igihe inama y’ i Kampala yari kubera cyararenze bitewe n’impamvu zitigeze zimenyekana gusa haracyategerejwe kureba niba Uganda izagera nyuma igatanga ubutumire, bikaba inzira nziza yo kubyutsa umubano ibihugu byombi byari bifitanye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *