Abayobozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bakoze urugendoshuli kuri Radido Isangano bigishwa uburyo bakwikura mu bukene.
Ku bufatanye n’inama nkuru y’Itangazamakuru (MHC) hamwe na UNDP, Tariki ya 27 Mata 2016 bahurije hamwe Abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda mu rugendoshuli i Karongi kuri Radio Isangano rugamije gushaka uburyo ibinyamakuru byo mu Rwanda n’abakora umwuga w’itagazamakuru babasha kuwukora ukabateza imbere.
Muri aya mahugurwa hagaragajwe ubushakashatsi kubijyanye n’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda aho buvuga ko 67% by’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikora ntagenamigambi bigira,icyo kikaba ari na kimwe mu bituma hahora ubushobozi buke muri uyu mwuga.

Aganira n’abanyamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo umunyamabangwa nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ubushobozi buke mu micungire y’ibitangazamakuru ariyo mpamvu hagiye hategurwa amahugurwa y’ibanze abafasha gukora bunguka ndetse bagatera imbere.
Yakomeje avuga ko Radio Isangano ari imwe mu zagiye zitabira amahugurwa ikabasha kuyashyira mu bikorwa ari nayo mpamvu bayihisemo ngo ibashe gufasha abandi mu bijyanye nuko yagiye itera imbere ikagera aho igeze.

Abaje bahagarariye BDF na RCA ndetse n’Akarere ka Karongi mu biganiro bavuze ko umuti wafasha ibinyamakuru gutera imbere ari ukwishyira hamwe no kugira icyerekezo cyikuganisha aheza ariko na none bikagusaba kwihangana kugirango ugire ibyo ugeraho.

Gatera Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru umusingi we ntiyemeranya n’ubu bushakashatsi bwakozwe ngo kuko nababukora usanga hari ibyo batumva,aho yagize ati :”ikibazo si uko ibitangazamakuru bitagira igenamigambi,si n’uko byakwishyira hamwe ahubwo n’uko niryo jyenamigambi ryacu ritandukanye niry’ugiye gucuruza cyangwa gushinga akabari kuko iryawe ugiye muri banki cyangwa mu kigo runaka usanga batabyumva nyamara ujyanye iry’akabari irye rikumvikana, kuri njye nkaba mbona hakwiye ubuvugizi bundi kugirango abatabyumva cyane nko muri ibyo bigo by’amabanki bibashe kumva iyo mishinga yacu kuko usanga ikibazo gishingiye ku myumvire y’imishinga yacu”

Gatera Stanley akomeza avuga ko Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ikwiye gukora ubuvugizi bwihariye mu bigo n’imiryango bakamenya ko itangazamakuru ari kimwe mu mishinga yabyara inyungu kandi igatunga benshi.
Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) igiye gukomeza gufasha ibitangazamakuru bikiyubaka hatangwa amahugurwa kugirango bibashe kurushaho kwiyubaka binafashwa kumenya neza gucunga imishinga yabyo ibyara inyungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


